IGIHE

Winner Rwanda yafunguye amashami mashya itanga n’ubwasisi ku bakiliya

0 2-04-2024 - saa 09:10, Iradukunda Olivier

Sosiyete y’imikino y’amahirwe Winner Rwanda yishimanye n’abakiliya bayo ubwo yafunguraga ku mugaragaro amashami atandukanye by’umwihariko.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024 kibera ku mu Mujyi wa Kigali ahashyizwe ishami rishya rya Kinamba.

Abakunzi b’imikino y’amahirwe batega banyuze muri Winner Rwanda bahawe amahirwe yo gukina kuri uwo munsi ndetse abari bafite amatike bakinnye agatsindwa, bahabwa andi mahirwe yo gutsindira ibindi bihembo.

Bimwe mu byo bagenewe harimo ibyo kurya bidatetse byo gutahana, ingofero zanditseho Winner Rwanda, itike y’ubuntu yo gutega ’Freebet’, telefone za zigezweho, imyambaro y’amakipe akunzwe hirya no hino ku Isi ndetse n’ibindi.

Umwe mu banyamahirwe watsindiye ibihembo muri iki gikorwa yavuze ko yishimiye kuba begerejwe ibikorwa ku Kinamba, anashishikariza abantu kuyigana ari benshi.

Aba bakiriya kandi bashimangiye ko ari ngombwa kugana Winner Rwanda kuko yishyura neza kandi ku gihe gusa abatega bakwiriye gukina mu rugero.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, Mbabazi Clement, yavuze ko bafunguye iri shami mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’abakiliya bari basanzwe bifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubusanzwe Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023, dutangira dukorera kuri internet. Bitewe n’ubusabe bw’abakiliya bagiye badusaba kuba twafungura amashami tukabegera kurushaho, twafunguye amashami atanu.

“Uyu munsi tukaba twakoze ibirori byo kuyamurikira abakunzi ba Winner Rwanda ku mugaragaro ariko tukaba twari tumaze igihe kigera ku kwezi dutangiye gukora."

Mbabazi kandi yakomoje ku musaruro babonye mu gihe kingana n’umwaka bamaze batangije ibikorwa byabo mu Rwanda kandi ubwiyongerere bw’abagana iyi sosiyete buri hejuru.

Ati “Natwe ubwacu byaradutangaje kubona mu gihe gito nk’icyo abantu badukunda bikabije cyane, bakirirwa batubaza bati muzaza ryari? Rero turabyishimira. Twazanye imikino itari imenyerewe hano mu Rwanda harimo uwitwa Aviator, nitwe bantu ba mbere bawuzanye muri iki gihugu urakundwa cyane.”

Muri iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yagaragaje ko bishimiye kubana n’abakiliya ndetse intego nyamukuru ari ukugera no ku bandi bari impande zose z’igihugu.

Mu gihe kiri imbere Winner Rwanda izakomeza kwagurira ibikorwa mu mpande zitandukanye by’umwihariko mu ntara zose. Nubwo hafunguwe amashami ariko abakinira kuri Internet banyuze ku rubuga rwa www.winner.rw bazakomeza kugezwaho ibyiza byinshi.

Ubuyobozi bwa Winner Rwanda bwemeje ko amsahami azagera mu ntara zose z'igihugu
Winner Rwanda yafunguye amashami yayo ku mugaragaro
Abakiliya ba Winner Rwanda bahawe amahirwe yo gutombora ibindi bihembo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza