Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ‘Choplife’ yashinzwe n’umuhanzi Mr. Eazi inahagarariye betPawa mu Rwanda, yatangaje ko yahagaritse zimwe muri serivisi zayo mu gihe hataraboneka umurongo uhamye ku bijyanye n’isoreshwa ry’imikino y’amahirwe.
Choplife igaragaza ko kuva yagera ku isoko ry’u Rwanda, yagerageje gukorana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bigendanye n’uko amategeko agenga isoko ry’u Rwanda abiteganya.
Kuva mu 2022, yungutse abakiliya barenga ibihumbi 300, itanga akazi ku baturage b’u Rwanda 180 ndetse ibara ko yinjirije ubukungu bw’u Rwanda hejuru ya miliyari 33 Frw.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Choplife, rivuga ko mu igenzura ryakozwe muri Kamena 2024, hagaragaye ibibazo bijyanye n’umusoro ufatirwa ku bihembo by’uwatsinze [Withholding Tax- WHT], wari kuri 15% ndetse no kwemererwa gukura mu musaruro usoreshwa amafaranga ajyanye na serivisi z’ikoranabuhanga no kwishyurana.
Choplife na RRA ngo byatangiye ibiganiro mu gukemura ibi bibazo by’umwihariko icy’uyu musoro ufatirwa kugira ngo habeho uburyo bumwe bwo kubara uyu musoro ku bakora ibijyanye n’imikino y’amahirwe bose.
Mu gihe ibi ibibazo bitarakemuka, Choplife ivuga ko yafashe umwanzuro wo kuba ifunze imikino ya Casino ikinwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga, yinjizaga hafi 80% y’igicuruzo cyayo mu Rwanda.
Iyi ni yo mpamvu kandi yafunze uburyo bwo gushyira amafaranga y’abakiliya kuri konti zayo, mu gihe ibiganiro n’inzego bireba bigikomeje. Icyakora ngo iki cyemezo cyagize ingaruka ku bikorwa bya Choplife n’imisoro yishyurwaga.
Urugero, muri Mutarama 2026, Choplife yishyuye umusoro ufatirwa ungana na miliyari 1,8 Frw, ariko kugeza muri Werurwe 2026, waramanutse ugera kuri miliyoni 108 Frw.
Choplife kandi igaragaza ko hari ikibazo mu buryo igenzurwamo imikorere yayo by’umwihariko mu bigo by’ikoranabuhanga ikorana na byo, aho bituma imikorere yabyo igenda biguru ntege kandi igiciro yishyura kigakomeza kuba cya kindi.
Iti “Twafashe umwanzuro ukomeye wo gukomeza gukora bikurikije amategeko, nubwo bidindiza ishoramari ryacu. Intego yacu ni ugukomeza gukorana n’inzego hagamijwe kugira uburyo busobanutse kandi buhamye bwo gukora no kugenzura ibijyanye n’imikino y’amahirwe".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!