Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi umuhuza agakomeza kubogama, u Rwanda ruzakomeza kwirengera.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV cyasohotse kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, asobanura uburyo ubutegetsi bwa RDC bwanze kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena n’iya 4 Ukuboza 2025, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zitabyitaho.
Yavuze ko ubutegetsi bwa RDC budafite ubushake bwa politiki bwo kubahiriza aya masezerano bwagiranye n’u Rwanda, ariko ko ikindi kibabaje ari uko n’umuhuza, ari we Amerika, na we nta bushake afite bwo kubaza buri ruhande ibyo rusabwa kubahiriza, mu buryo butabogamye.
Ati “Hari icyo kibazo dufite kijyanye na Guverinoma ya Congo. Ariko rero n’ikindi kibazo dufite kijyanye n’ubushake bwa politiki bw’umuhuza. Ntabwo byumvikana ukuntu Guverinoma ya Congo yikorera ibyo yishakiye, ikomeza guha intwaro FDLR, igera n’aho itegura ahubwo abanyapolitiki bagamije guha isura FDLR, ikomeza kurasa ibisasu, drones ku basivili, za Masisi, Minembwe, Mushaki, ahantu hose ariko umuhuza ntagira icyo abikoraho.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwamenyesheje umuhuza inshuro nyinshi uburyo Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano ya Washington, ingabo zayo zikanagaba ibitero ku basivili mu basivili b’Abanye-Congo, ariko akicecekera.
Ati “Ibyo batubwira ngo ni uko bavugana na Kinshasa, ngo ibyo tuvuga barabyumva, ngo hari ubutumwa batanga Kinshasa. Ubwo butumwa niba bunahari, ntabwo butanga umusaruro kuko ibitero birakomeza. Nta na rimwe turabona Guverinoma ya Congo ihindura umugambi wayo wo gukomeza intambara.”
Yagaragaje ko umuhuza adakwiye gukomeza kuvuga ko aha Leta ya RDC ubutumwa bucece ku bibazo u Rwanda rugaragaza, mu gihe rwo iyo rushinjwa hasohoka amatangazo, agashyirwa ku mugaragaro, bikagera mu no mu nama mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyo rusabwa n’amasezerano ya Washington, ari byo gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi, nubwo Amerika yatangaje ko bidahagije.
Ati “U Rwanda ni cyo gihugu gishyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje ariko Congo ikaba ntacyo iratangira gukora, umuhuza arebera…Congo igomba kumva ko amasezerano y’amahoro ari amasezerano hagati y’impande ebyiri. Nta na kimwe iratangira gukora. Twebwe rero ingamba z’ubwirinzi hari n’izo twakuyeho muri uyu mwaka kandi n’Abanyamerika ubwabo barabivuze.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe yo gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi, bidahagije. Nduhungirehe yavuze ko niba bitanahagije, umuhuza akwiye kubaza uko ku ruhande rwa RDC byifashe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu gihe Leta ya RDC yanze gusenya FDLR nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington, umuhuza na we agakomeza kubogama, u Rwanda ruzakomeza kwirengera rukoresheje ingamba z’ubwirinzi.
Ati “Twebwe icyo dukora nk’u Rwanda, nk’igihugu, ni uko tuzakomeza kwirengera. Ibyo ngibyo ni ibintu bidasubirwaho. Ntabwo Jenoside yabaye muri iki gihugu mu 1994 izongera kubaho ukundi. Tuzashyiraho ingamba z’ubwirinzi zituma twirinda, turinda umutekano wacu, ari na ko dukomeza kugaragaraza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.”
Amasezerano ya Washington yasinywe muri Kamena 2025 yateganyaga ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizakorwa mu minsi 90. Mu gihe kirenga umwaka gishize, nta gifatika cyagezweho nubwo mu nama zisuzumirwamo ibyagezweho buri ruhande rusabwa kugira intambwe rutera.
Biteganyijwe ko tariki ya 16 n’iya 17 Nzeri 2026, intumwa z’u Rwanda na RDC, ziri kumwe n’abahuza, zizongera guhurira i Genève mu Busuwisi, aho zizasuzuma ibyagezweho hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabaye tariki ya 12 n’iya 13 Kanama uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!