Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe ukwihuza kwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga, n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, Cheikh Niang, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Sénégal.
Ibi biganiro byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 8 Ukwakira 2026.
Ibiganiro byabo byakurikiye inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na Sénégal ishinzwe Ubufatanye, yabaye ku wa 7 Ukwakira.
Muri iyi nama, u Rwanda na Sénégal byagaragaje ubushake bwo kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ingabo, uburezi, siporo, ubukungu, umuco, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo n’ishoramari.
Impande zombi zasinye kandi zumvikana ku nyandiko zitandukanye zigamije gushyira mu bikorwa ubu bufatanye.
Muri zo harimo izerekeye ubufatanye mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubukerarugendo, urubyiruko, umuco n’ubuhanzi, siporo, amashuri makuru n’ubushakashatsi, ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera mpanabyaha, koherezanya abakekwaho ibyaha no kwimura abantu bakatiwe.
Ku bijyanye n’ubukungu, ibihugu byombi byashishikarije abikorera kongera imikoranire no gukora ingendo zigamije gushaka amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu bucuruzi.
Hanabaye kandi Ihuriro ry’Ubucuruzi ry’u Rwanda na Sénégal, ryari igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, kandi ibiganiro byahuje impande zombi byagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwagura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!