IGIHE

Nyuma yo gusubukura umubano, u Rwanda rwibukije u Bubiligi ko FDLR igomba gusenywa

0 23-09-2026 - saa 09:02, Jean de Dieu Tuyizere

Mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2026, u Rwanda n’u Bubiligi byatangaje ko byasubukuye umubano mu bya dipolomasi, nyuma y’amezi 18 ibihugu byombi bifitanye ibibazo byatumye ibikorwa bya ambasade bihagarara.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ubwo bahuriraga i New York, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri Prévot yavuze ko gusubukura umubano mu bya dipolomasi ari intangiriro y’ikindi cyiciro cy’ubufatanye bushingiye ku biganiro n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati "Nishimiye gutangaza uyu munsi ko u Bubiligi n’u Rwanda byasubukuye umubano wa dipolomasi. Mu Isi irangwa n’ubwiyongere bw’amakimbirane, iki ni ikimenyetso gikomeye hano i New York ku cyicaro cya Loni, cyerekana akamaro k’ibiganiro n’ubufatanye burenze ibyo tutumvikanaho."

Uyu muyobozi yavuze ko gusubukura umubano bitavuze ko u Bubiligi bwahinduye aho buhagaze ku bibazo biri mu karere, cyane cyane ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati "Gusubiza umubano hagati y’ibihugu ntabwo bivuze guhindura uruhande rwacu, ahubwo bivuze kugira inzira zubakitse zo kuganira, kandi nzakomeza gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bwa RDC."

Yongeyeho ko u Bubiligi buzakomeza gukoresha ubunararibonye bwabwo mu gutanga umusanzu ugamije gukemura ibibazo byo mu karere, gushyigikira ibiganiro by’amahoro, bunakomeza gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko gusubukura umubano bifungura amarembo y’ibiganiro byubaka hagati y’ibihugu byombi.

Ati "Natwe twishimiye gusubukura umubano wacu wa dipolomasi, ukwiye gutangiza ibihe bishya by’ibiganiro byubaka mu bwubahane."

Yavuze ko amahoro arambye azagerwaho ari uko hakemuwe ibibazo by’ingenzi birimo kubaha ubusugire bw’ibihugu byo mu karere, gusenya umutwe wa FDLR no gukemura impamvu muzi zateye amakimbirane hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.

Ati "Kubaha ubusugire bw’ibihugu byose byo mu karere, gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside, no gukemura amakimbirane hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 hagemurwa ibibazo guhera mu mizi, ni ibintu by’ingenzi kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere."

Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari warajemo agatotsi nyuma y’uko ibihugu byombi bitumvikanye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Bruxelles yagaragajwe nk’intandaro kubera ko yari ikomeje gusaba imiryango mpuzamahanga guhagarika inkunga iha u Rwanda.

Nyuma yo gusubukura umubano, biteganyijwe ko za ambasade z’ibihugu byombi zizayoborwa by’agateganyo na ba Chargés d’Affaires, bafatanyije n’abadipolomate cyangwa consul n’itsinda rito ry’abakozi ba tekiniki.

Mu bihe biri imbere, ibihugu bizagena ba Ambasaderi bashya, bemezwe. Ku Rwanda, Ambasaderi warwo i Bruxelles azaba anashinzwe umubano warwo n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

U Rwanda n'u Bubiligi byaraye bisubukuye umubano mu bya dipolomasi wari umaze amezi 18 uhagaze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza