IGIHE

Nyuma ya Macron: Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzagana he mu gihe u Bufaransa bwitegura amatora ya 2027?

0 13-07-2026 - saa 08:14, IGIHE

Uko u Bufaransa bugenda bwegereza amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027, hari ikibazo gikomeye gikwiye kwibazwa i Kigali: umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzaba umeze ute nyuma ya Emmanuel Macron?

Iki kibazo ntikikiri icya kera. U Bufaransa bwamaze kwemeza ko icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida kizaba ku wa 18 Mata 2027, mu gihe icyiciro cya kabiri, nibiba ngombwa, kizaba ku wa 2 Gicurasi 2027. Macron, umaze kuyobora manda ebyiri zikurikirana, ntiyemerewe kongera kwiyamamaza. Ibi bivuze ko mu gihe kitarenze umwaka, u Bufaransa buzaba bufite Perezida mushya, kandi u Rwanda ruzaba rugomba gukorana n’undi muyobozi mushya uzaba uri muri Palais de l’Élysée.

Ku Rwanda, izi mpinduka ni ingenzi cyane kuko ubuyobozi bwa Macron bwaranzwe n’intambwe ikomeye mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaba. Umubano wari umaze imyaka myinshi urangwa no kutizerana, gushinjanya no kutumvikana ku mateka, watangiye kongera kubakwa binyuze mu biganiro bya politiki byeruye kurushaho.

Uburyo Macron yegereye u Rwanda bwari bwihariye, burimo amarangamutima n’ibimenyetso bikomeye. Muri Gicurasi 2021, ubwo yasuraga u Rwanda, yagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yemera uruhare rukomeye rw’amateka na politiki u Bufaransa bwagize mu Rwanda. Yavuze ko abarokotse Jenoside ari bo bonyine bashobora guha u Bufaransa imbabazi.

Si amateka ya Jenoside gusa, manda ebyiri za Macron zaremye ishusho nshya no mu bufatanye bundi, kuva ku ishoramari, imishinga y’iterambere ihuriweho n’ibindi.

Ubwo Macron yavaga mu Rwanda, Sosiyete zirenga 30 z’Abafaransa zahise zikorera urugendo mu Rwanda, zireba amahirwe y’ishoramari zabyaza umusaruro.

Mu 2024, Ikigega Mpuzamahanga cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere, cyasinye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka ine yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu nzego z’ubuzima, ibidukikije, urubyiruko n’indi. Ni amasezerano afite agaciro ka miliyoni 400 z’ama-Euro.

Ibi byose ni yo mpamvu iherezo y’ubutegetsi bwa Macron riteye ikibazo gikomeye. Ese Perezida mushya w’u Bufaransa azasigasira uyu mubano? Azawukomeza? Azawukonjesha? Cyangwa azasubiza inyuma intambwe y’ubwiyunge yagezweho?

Igisubizo kizaterwa cyane n’uzatsinda amatora.

Kugeza ubu, ihiganwa muri politiki mu Bufaransa ririmo kutumvikana n’urwijiji. Ishyaka rya Rassemblement National riri mu ahabwa amahirwe, mu gihe andi mashyaka arimo abagabo bakomeye nka Édouard Philippe na Gabriel Attal, bombi babaye ba Minisitiri w’Intebe, bashaka kuvamo umwe uba Perezida wa 26 w’u Bufaransa.

Aba bombi bafatwa nk’abashobora kuyobora bagashyira ibintu mu gaciro, ariko ikusanyabitekerezo rigaragaza ko Rassemblement National ribarizwamo Marine Le Pen ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, riri hafi ku buryo ryajya ku butegetsi .

Gabriel Attal, umukandida ushobora gukomeza umurongo wa Macron

Abasesenguzi bavuga ko Gabriel Attal ashobora kuba umuntu wakomeza umurongo wa Macron. Yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2026.

Ni umunyapolitiki ukiri muto, ufite inyota y’ubuyobozi kandi ubarizwa mu ishyaka rimwe na Macron, Renaissance. Ni ryo shyaka ryahoze ryitwa La République En Marche!

Ku Rwanda, ubuyobozi bwa Attal bushobora gukomeza umurongo w’ibyagezweho. Nta bimenyetso bikomeye bizwi mu ruhame bigaragaza ko afite umurongo wo kurwanya u Rwanda.

Ubwo Macron yiteguraga kugirira uruzinduko mu Rwanda, Gabriel Attal wari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bufaransa, yavuze ko urwo ruzinduko rwari igikorwa gikomeye kigaragaza “kwibuka amateka mu mutuzo” n’“umubano wongeye kubakwa”, anavuga ko u Bufaransa bukwiye kureba amateka yabwo “bweruye kandi mu mucyo” kugira ngo bubashe gutera intambwe igana imbere.

Icyakora Attal hibazwa niba yazanakomeza umurage w’umurongo u Bufaransa bufite ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva ku munsi wa mbere, bwagaragaje ko inzira ya dipolomasi ari yo ikwiriye mu gukemura ikibazo harebwe mu mizi.

Gabriel Attal ni umwe mu bahabwa amahirwe ko aramutse atowe, yakomeza umubano mwiza uri hagati y'ibihugu

Édouard Philippe, ni andi mahitamo ku muntu wabaye hafi ya Macron

Édouard Philippe na we ni undi muyobozi ukwiye guhangwa amaso. Ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga, nibwo yatangaje kandidatire ye mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye muri Adidas Arena.

Yahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Macron, kandi amaze imyaka yiyubakamo umuntu ushobora kumusimbura. Abarizwa mu ishyaka rye ryitwa Horizons, ariko riri mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Macron rya Ensemble.

Ku Rwanda, Philippe ashobora kuba yaba andi mahitamo y’umuntu wakomeza umubano. Ubwo yari Minisitiri w’Intebe, nibwo u Bufaransa bwemeje itariki ya 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasesenguzi bavuga ko ashobora kureba u Rwanda binyuze mu nyungu zifatika: dipolomasi, ubukungu, umutekano, umubano wa Afurika n’u Burayi, n’umutekano w’akarere.

Ikindi bahurizaho ni ukuba ubuyobozi bwa Philippe butashobora guhita busenya intambwe y’’ubwiyunge yatewe mu gihe cya Macron. Gusa ariko bushobora gutuma umubano ugenda biguru ntege rwego rw’umuntu ku giti cye.

Édouard Philippe yabaye Minisitiri w'Intebe ku buyobozi bwa Macron

Jordan Bardella, umugabo uteye urujijo muri bose

Jordan Bardella ni we Perezida w’Ishyaka Rassemblement National (RN), rya Marine Le Pen. Agaragara nk’umwe mu bashobora guhatana bikomeye mu 2027.

Ikusanyabitekerezo ryo mu mpera za 2025 ryagaragaje ko ashobora gutsinda benshi mu bahangana na we mu cyiciro cya kabiri.

Politiki ya Bardella ku Rwanda ntabwo irasobanuka neza. Ntiyigeze yubakira isura ye ya politiki ku kibazo cy’u Rwanda. Gusa akomoka mu ishyaka ryakunze gutera amakenga, ndetse rimwe na rimwe rikagira umurongo urwanya Leta y’u Rwanda n’imvugo yo kutemera byeruye uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bifite icyo bivuze, kuko Rassemblement National yakunze kurengera ishema ry’ingabo z’u Bufaransa no kurwanya icyo yita kwicuza bikabije muri politiki mpuzamahanga. Bardella aramutse abaye Perezida, ashobora guhitamo uwo murongo cyangwa akawurenza ingohe, cyane cyane niba ashaka kugaragara nk’umuyobozi ushoboye ku rwego mpuzamahanga.

Umubano ntiwahita usenyuka byanze bikunze ku butegetsi bwa Bardella. U Bufaransa bufite inyungu mu karere k’Ibiyaga Bigari, kandi u Rwanda rumaze kuba igihugu gifite agaciro muri dipolomasi, ubukungu n’umutekano ku buryo kitakwirengagizwa.

Ibya Jordan Bardella ntibirasobanuka neza nyuma y'aho inkiko zemereye Marine Le Pen kwiyamamaza

Marine Le Pen, amahitamo agoye kurusha andi ku Rwanda

Marine Le Pen ashobora kuba ari we wateza ingorane zikomeye kurusha abandi ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Ibyo yavuze ku Rwanda birasobanutse kurusha ibya Bardella.

Mu 2011, yanenze cyane Nicolas Sarkozy kubera kwakira Perezida Kagame i Paris. Icyo gihe, yavuze ko Kagame ari umunyagitugu, arengera ingabo z’u Bufaransa na Operation Turquoise, ndetse ashinja u Rwanda gusebya ishema ry’ingabo z’u Bufaransa ruzishinja kugira uruhare muri Jenoside.

Iyo mvugo si akantu gato. Igaragaza imyumvire ya politiki ku Rwanda itandukanye cyane n’iya Macron. Aho Macron yahisemo kwemera uruhare rw’amateka, Le Pen we yahisemo kurengera amateka y’ingabo z’u Bufaransa no guhangana n’ibirego by’u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, kandidatire ye iracyafite ibibazo. Mu 2026, byatangajwe ko Le Pen yari yarakatiwe kutajya mu myanya ya Leta mu gihe cy’amezi 15 n’andi 30 asubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaha kijyanye n’iyezandonke mu mafaranga y’Abadepite b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ubujurire bwe mu Rukiko Rusesa impanza ni bwo buzagena niba ashobora kwiyamamaza mu 2027. Naramuka atemerewe kwiyamamaza, Bardella ni we ushobora guhagararira Rassemblement National.

Le Pen aramutse atowe, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nta kabuza wazamo kidobya.

Marine Le Pen ni umwe mu batarahwemye kugaragaza ko atiyumvamo ubuyobozi bw'u Rwanda

Raphaël Glucksmann, afite amahame ntayegayezwa

Raphaël Glucksmann w’imyaka 46, afite umwihariko we. Ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora kuba ari umwe mu banyapolitiki b’Abafaransa basobanukiwe cyane uburemere bw’iki kibazo.

Mu 2004, yagize uruhare mu ikorwa rya filime mbarankuru yitwa Tuez-les tous !, ivuga kuri Jenoside n’uruhare rw’u Bufaransa, inasesengura uko amahanga yananiwe guhagarika ubwicanyi n’impaka zakurikiye politiki y’u Bufaransa icyo gihe.

Ibyo bishobora gutuma yumva neza aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’ukuri kw’amateka. Abasesenguzi bahuriza ku kuba ubutegetsi bwa Glucksmann budashobora gusubiza inyuma ibyo Macron yakoze mu kwemera uruhare rw’u Bufaransa. Ku bijyanye n’amateka, ashobora no kujya kure kurusha bamwe mu banyapolitiki.

Glucksmann ni n’umunyapolitiki ukomeye ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu. Umubano we n’u Rwanda ushobora kurangwa no kubaha amateka, ariko ugahindura isura bigeze kuri politiki yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo harimo n’intambara yo muri RDC.

Mu 2004, Raphaël Glucksmann yagize uruhare mu ikorwa rya filimi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa Tuez-les tous

Jean-Luc Mélenchon, yemera uruhare rw’u Bufaransa ariko ntiyiyumva mu buyobozi bw’u Rwanda

Jean-Luc Mélenchon na we yaba afite umurongo urimo ibice bibiri. Ashyigikira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu Rwanda, kandi yanenze abagerageza kuvuga ko ibyo kwicuza bidakenewe. Yanavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame ari ubw’igitugu ndetse mu 2023 ubwo yari muri RDC, yumvikanye avuga imvugo ziri mu byo Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda ko rushaka gutwara ubutaka bwa RDC.

Ishyaka rye, La France Insoumise, ryafashe umurongo ukomeye kurushaho ku ntambara yo muri RDC. Muri Mutarama 2025, ryasabye ko hafatirwa ibihano bikomeye abayobozi muri politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda, ndetse rinasaba ko amabuye y’agaciro y’u Rwanda akumirwa ntiyoherezwe mu mahanga.

Ubuyobozi bwa Mélenchon bwagorana ku Rwanda. Si uko bwaba burwanya u Rwanda ku kibazo cy’amateka ya Jenoside ahubwo ku ngingo y’ibibazo byo mu karere.

Jean-Luc Mélenchon aherutse muri RDC maze avuga ko u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano

Bruno Retailleau, ashyize imbere umutekano n’inzego

Bruno Retailleau, ni umukandida w’ishyaka ry’abantu batava ku izima, Les Républicains.

Nta mateka agaragara cyane afite ku Rwanda nk’aya Le Pen, Macron cyangwa Mélenchon. Uburyo bwe bushobora kuba bushingiye ku mahame y’abagendera kuri gakondo mu miterere y’inzego za leta n’umutekano.

Ni umwe mu bantu basa n’abahuje ibitekerezo n’u Rwanda ku ngingo zirimo abimukira cyane ko yigeze kumvikana avuga ko ashyigikiye ko abimukira boherezwa mu kindi gihugu mu gihe bari gushakirwa aho bakirirwa. Ni politiki imeze nk’amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza byari byagiranye.

Abasesenguzi bavuga ko Retailleau atahita ashaka guhangana n’u Rwanda. Umubano ushobora kuba uwo mu nzego za Leta kurushaho, ukaba muke ku rwego rwa Perezida ku giti cye, kandi ukarushaho guterwa n’uko ibintu bizaba bihagaze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uruhande rwa Bruno Retailleau ku Rwanda, ntirurasobanuka kugeza ubu

Ikibazo cya RDC gishobora kuzivanga mu mubano w’ibihugu byombi...

Uzasimbura Macron uwo ari we wese azaragwa dosiye ikomeye: intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC. Iki kibazo cyamaze kuba kimwe mu bikomeye bigena uko ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bibona u Rwanda.

U Bufaransa bwafashe umurongo ukomeye muri Loni, harimo kwamagana ibitero bya M23 buvuga ko bishyigikiwe n’u Rwanda. Ariko Macron yanaburiye ku byago byo gushyira u Rwanda mu kato, asaba ko hakomeza ibiganiro aho gushingira gusa ku bihano.

Uwo murongo ushobora kutazakomeza uko wakabaye nyuma ya Macron.

Hari Perezida watorwa agakomeza umurongo wo kwitonda no gushishoza, ntiyihutire gushyira igitutu ku Rwanda ku bibazo by’umutekano, ariko agakomeza ibiganiro na rwo.

Hari n’undi watorwa agakonjesha ibintu kurushaho, gahunda y’ubwiyunge bushingiye ku mateka na yo ikazamba. Hari n’uwatorwa agakomeza kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu 1994, ariko akaza akomeye ku murongo wa politiki u Rwanda rufite mu karere muri iki gihe.

Ku Rwanda, isomo rirumvikana. Umubano n’u Bufaransa ni mwiza cyane, ariko ntukwiye gufatwa nk’aho wizewe byanze bikunze. Igice kinini cy’ibyiza byawo cyubatswe ku cyemezo cya politiki ya Macron ku giti cye: guhangana n’amateka y’u Bufaransa no kongera kubaka icyizere n’u Rwanda. Inzego zirimo ubucuruzi, umuco na dipolomasi bishobora kurinda uwo mubano, ariko abantu bazawugena mu buryo bwabo.

Abantu benshi bahuriza ku kuba amahitamo meza ku Rwanda yaba iya Attal cyangwa Philippe. Bombi bashobora gukomeza umurongo w’ubu, nubwo batandukanye ku rwego rw’ishyaka n’amarangamutima bashyiramo.

Glucksmann yaba mwiza ku mateka ya Jenoside, ariko akomeye kuri politiki. Bardella ibye ntibisobanutse neza. Le Pen ni we ugoye kurusha abandi. Mélenchon na we yaba umuyobozi uteza ihangana, cyane cyane ku kibazo cya RDC.

Amezi ari imbere, ni yo azatanga ishusho nyayo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza