IGIHE

Nta Habyarimana, nta muhungu we- Minisitiri Dr. Bizimana

0 9-03-2026 - saa 18:10, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène yagaragarije umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvénal witwa Habyarimana Jean-Luc ko kugerageza kweza ibyaha bya Se bishimangira ko nta bumuntu n’ubunyangamugayo agira.

Jean-Luc amaze igihe agaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko nta cyaha umubyeyi we yakoze, ashaka kwerekana ko abashinje Leta ye gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba babeshya. Ku wa 9 Werurwe 2026, Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko uyu muhungu adashobora gusiba amateka nyakuri afitiwe ibimenyetso.

Minisitiri Bizimana yibukije Jean-Luc ko Habyarirmana yinjiye mu gisirikare mu ntangiriro y’imyaka ya 1960, ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda. Yasobanuye ko tariki ya 22 Ukuboza 1963, Habyarimana na bagenzi be biciye muri gereza ya Ruhengeri abahoze ari abayobozi n’abakozi ba Leta 30, biganjemo Abatutsi.

Yatangaje ko uwo munsi ari bwo Habyarimana n’abandi basirikare bishe Abahutu barimo Rwagasana Michel wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UNAR ryafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubwami bwari bwaraciwe, rikarwanya bikomeye n’andi mashyaka arimo PARMEHUTU na MRND.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu 1973, yatanze itegeko ryo gufunga abanyapolitiki n’abakozi bo mu nzego zo hejuru barenga 70, bo mu bwoko bw’Abahutu bakomoka hagati no mu majyepfo y’igihugu, bafungirwa bunyamaswa muri gereza ya Gisenyi na Ruhengeri.

Ati “Abenshi muri bo biciwe muri gereza n’itsinda ry’abanyabyaha bari bayobowe n’umunyembaraga Major Lizinde Théoneste wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iperereza rwari rushamikiye ku biro bya Perezida wa Repubulika. Lizinde n’itsinda rye bakoreraga ku itegeko rya Perezida Juvénal Habyarimana.”

Yamenyesheje Jean-Luc ko Sembagare Théodomir na Cyarahani Pierre-Désiré bayoboye gereza ya Ruhengeri na Ntibandeba Joachim wayoboye gereza ya Gisenyi bakoreye izi mfungwa za politiki iyicarubozo rikabije ririmo kubategeka kuyora amazirantoki ya bagenzi babo, hanyuma bakabaha ibyo kurya badakarabye.

Ati “Muri gereza ya Ruhengeri, Sembagare yahatiraga imfungwa kuyora amazirantoki y’izindi mfungwa, hanyuma akaziha ibyo kurya ariko akazangira gukaraba intoki. Kubera ko yabaga abibahaye, baremeraga bakabirya. Na Kayibanda ubwe yishwe n’inzara n’inyota mu rugo iwe, apfa mu 1976.”

Yagaragaje ko mu nyandiko ya Maj Lizinde yitwa ‘Le président Habyarimana face à ses actes criminels’, uyu musirikare yagaragaje ko itegeko ryo kwica aba bantu ryatanzwe na Habyarimana ubwe, muramu we Protais Zigiranyirazo wanayoboye ubwo bwicanyi, Col Elie Sagatwa na Laurent Serubuga.

Tariki ya 26 Ukuboza 1985, Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ wari warahariye ubuzima bwe kurengera ingagi zo mu birunga, yarishwe. Minisitiri Bizimana yahamije ko umugambi wo kumwica wateguwe na Zigiranyirazo afatanyije n’agatsiko ka ba rushimusi b’ingagi, bagurishaga ingagi imwe Amadolari 20.000 mu mahanga, baziza uyu Munyamerikakazi ko yari yamenye aya mabanga, yitegura kuyamena.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko Padiri Silvio Sindambiwe wari Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Kinyamateka yishwe na Leta ya Habyarimana tariki ya 7 Ugushyingo 1989, azira kwamagana akarengane n’ubugizi bwa nabi bwakorwaga na Leta hirya no hino mu gihugu.

Yasobanuye ko abantu bishwe nabi na Leta ya Habyarimana barimo Depite Félicula Nyiramutarambirwa na Dr. François Muganza bari Abahutu bakomoka muri Perefegitura ya Gitarama na Gikongoro, mu majyepfo no hagati mu gihugu.

Abofisiye bakuru mu ngabo z’igihugu na bo ntibasigaye, nk’uko Minisitiri Bizimana yabigaragaje, kuko Col Stanislas Mayuya yishwe tariki ya 19 Mata 1988, hicwa abandi bakomoka mu majyepfo hifashishijwe uburozi barimo Lt Col Rwagasore, Maj Muhirwe, Bahizi, hafungwa Maj François Kambanda wishwe mu gihe cya Jenoside.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe na Leta ya Habyarimana kandi ko raporo nyinshi zasohotse kuva tariki ya 7 Werurwe 1993 kugeza ku ya 27 Gashyantare 1994 zabishimangiye mbere y’uko itangira.

Yibukije umuhungu wa Habyarimana ko uwari Umuyobozi w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), Gen Romeo Dallaire, yandikiye uyu muryango awumenyesha ko abantu bo hafi ya Habyarimana bari kwitegura kurimbura Abatutsi.

Ati “Tariki ya 27 Gashyantare 1994, Gen Dallaire yongeye gusaba akanama k’umutekano uburenganzira bwo kwambura abantu intwaro, agaragaza ko hari ubwoba bwinshi bw’uko hagiye kuba ubwicanyi bwagutse bwibasira ubwoko n’ubwibasira abanyapolitiki.”

Minisitiri Bizimana yagaragarije umuhungu wa Habyarimana ko guhakana ibyaha Se yakoze cyangwa se kumurwanirira bitashoboka mu gihe amateka agaragaza ukuri kose, ahubwo ko ibyo bishimangira ko nta bumuntu agira, atari inyangamugayo kandi atari uwo kwizerwa.

Ati “Ni ngombwa ko nkwibutsa ko iyo ukomeza guhakana ibidahakanwa, ukarengera ibitarengerwa ku byaha bikomeye bya Leta y’inyabyaha ya So, uba urushaho kugaragaza ko udafitiwe icyizere, nta bunyangamugayo ufite mu bwenge bwawe, nta n’ubumuntu ufite.”

Yabwiye Jean-Luc ko ukuri kuzahoraho mu mateka y’Isi ari uko Habyarimana Juvénal azahora abarwaho ibyaha bikomeye byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Leta ye ari yo yayiteguye.

Jean-Luc amaze igihe agaragaza ko Habyarimana nta cyaha yakoze
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ibyo Jean-Luc Habyarimana avuga abiterwa no kutagira ubumuntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza