IGIHE

NEC yashyize hanze ibibujijwe ku munsi w’amatora

0 14-07-2024 - saa 10:47, IGIHE

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye amatora ya Perezida ndetse n’ay’abadepite, aho bazakurikirwa n’ab’imbere mu gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga.

Mu gihe abanyarwanda bari kujya mu matora, Komisiyo y’Amatora (NEC) yashyize hanze urutonde rw’ibibujijwe kuri site y’itora ndetse no mu cyumba cy’itora.

NEC yagaragaje ko ku munsi w’amatora, bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora ndetse no kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga.

Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu &ihe cyo kubarura amajwi iyo abyifuza.

Komisiyo y’amatora kandi yatangaje ko umukandida abubijwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.

Mu gihe umuntu yinjiye mu bwihugiko, ntabwo byemewe ko afata amafoto cyangwa se ngo agaragaze uwo yatoye kuko gutora ari ibanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza