IGIHE

Nduhungirehe yiteze gukorana neza na Dr. Ayebare waragijwe dipolomasi ya Uganda

0 27-05-2026 - saa 11:48, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakeje Dr. Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, agaragaza ko amwitezeho ubufatanye bushimishije.

Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize ku rubuga X kuri uyu wa 27 Gicurasi, yabwiye Dr. Ayebare ati “Nkwifurije ibyiza byose mu nshingano nshya wahawe kandi sinshidikakanya ko ubufatanye bwacu buzaba bwiza.”

Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma ya Uganda ku wa 26 Gicurasi 2026 ni bwo Dr. Ayebare wari umaze imyaka icyenda ari Ambasaderi w’iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye yahawe iyi nshingano.

Dr. Ayebare yabaye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, aba n’intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, imipaka yarafunzwe.

Ubumenyi bwa Dr. Ayebare ku Rwanda burenze ubwo mu rwego rwa dipolomasi, cyane ko ahafite inkomoko kuko se ni Umunya-Uganda, nyina akaba Umunyarwandakazi.

Mu gihe Dr. Ayebare yari intumwa yihariye ya Museveni, yoherejwe i Kigali kugira ngo ageze kuri Perezida Paul Kagame ubutumwa bw’uko umubano w’ibihugu byombi wazahurwa.

Inzinduko Dr. Ayebare yagiriye mu Rwanda zakurikiwe n’izo umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye i Kigali, zafatiwemo icyemezo cyo gusubukura umubano mwiza.

Dr. Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Kagame nk'intumwa yihariye ya Yoweri Museveni
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yiteze gukorana neza na Adonia Ayebare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza