Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakeje Dr. Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, agaragaza ko amwitezeho ubufatanye bushimishije.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize ku rubuga X kuri uyu wa 27 Gicurasi, yabwiye Dr. Ayebare ati “Nkwifurije ibyiza byose mu nshingano nshya wahawe kandi sinshidikakanya ko ubufatanye bwacu buzaba bwiza.”
Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma ya Uganda ku wa 26 Gicurasi 2026 ni bwo Dr. Ayebare wari umaze imyaka icyenda ari Ambasaderi w’iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye yahawe iyi nshingano.
Dr. Ayebare yabaye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, aba n’intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, imipaka yarafunzwe.
Ubumenyi bwa Dr. Ayebare ku Rwanda burenze ubwo mu rwego rwa dipolomasi, cyane ko ahafite inkomoko kuko se ni Umunya-Uganda, nyina akaba Umunyarwandakazi.
Mu gihe Dr. Ayebare yari intumwa yihariye ya Museveni, yoherejwe i Kigali kugira ngo ageze kuri Perezida Paul Kagame ubutumwa bw’uko umubano w’ibihugu byombi wazahurwa.
Inzinduko Dr. Ayebare yagiriye mu Rwanda zakurikiwe n’izo umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye i Kigali, zafatiwemo icyemezo cyo gusubukura umubano mwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!