IGIHE

Nduhungirehe yavuze ku magambo ya Ndayishimiye wasabye abashinjwa Coup d’état

0 31-07-2026 - saa 13:38, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabwoherereza abantu bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka 11 ishize.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherutse kugirana ikiganiro na BBC Gahuzamiryango. Mu gace gato iki gitangazamakuru cyanyujije mu makuru, yumvikanye avuga ko ibiganiro byahuzaga ibihugu byombi byarangiye, bityo ko ategereje ko u Rwanda rwubahiriza ibyumvikanyweho.

Yagize ati "Abanyarwanda n’Abarundi nta kibazo na kimwe bafitanye. Ni ikibazo kiri mu buyobozi. Abayobozi na bo rero turaziranye twese. Nk’ubu n’iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti ‘N’ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero’."

Ndayishimiye yakomeje ati "Erega kugira ngo muhure, muba mufite icyo mugiye kuvugana. None nk’ubu ko twarangije amasezerano yose, erega byose twarangije kubyumvikana! Hasigaye gushyira mu ngiro gusa. Keretse batubwiye bati ‘Burya hari akandi kantu twasanze twabanza kumvikana mbere y’uko dushyira mu ngiro bya bindi. Icyo gihe baturya akara.”

Perezida w’u Burundi yavuze ko nta mezi atanu ashize abahagarariye ibihugu byombi bahuriye mu biganiro bya nyuma, agaragaza ko icyo igihugu cyabo gishaka ari ukugeza mu butabera abagerageje gukura Nkurunziza ku butegetsi.

Nubwo Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rwemeye koherereza u Burundi aba bantu, kuri uyu wa 31 Nyakanga, Minisitiri Nduhungirehe yatangarije IGIHE ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabohereza.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ibyo ntabwo ari ukuri. Nta byabaye.”

Yavuze ko ibiganiro biheruka byabaye, byahuje intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rwa gisirikare n’iperereza, bibera ku mupaka w’ibihugu byombi mu Ukuboza 2025, kandi abagerageje gukura Nkurunziza ku butegetsi bataganiriweho.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zaganiriye icyo gihe ari uko byagombaga guhangana n’ingaruka zakurikiyeho nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Gicurasi 2015 ni bwo mu Burundi habaye igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza. Yari ingaruka z’umwuka mubi wa politiki watutumbye muri iki gihugu, watewe n’uko yashakaga kuyobora manda ya gatatu, bamwe mu Barundi baramurwanya.

Iyi ‘coup d’état’ yayobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare yarapfubye, bamwe mu bayigizemo uruhare bahungira mu bihugu birimo u Rwanda. U Burundi bwasabye kubohererezwa, u Rwanda rusobanura ko rudashobora kwica amategeko mpuzamahanga abarengera nk’impunzi.

Leta y’u Burundi ishakisha abantu 34 bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, bamwe muri bo bahungiye mu bihugu by’i Burayi nko mu Bubiligi. Mu 2020, Urukiko rw’Ikirenga rwabakatiye igifungo cya burundu badahari.

Keretse u Rwanda u Burundi bushyira mu majwi, nta kindi gihugu buragerageza gushyiraho igitutu kugira ngo kibwoherereze abahihungiyemo bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, ndetse umubano wabyo ntiwigeze uhungabana.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi butegereje ko u Rwanda rubahiriza ibyo impande zombi zumvikanye, rukogereza abagerageje coup d’état
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza abagerageje coup d’état
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza