IGIHE

Nduhungirehe yasubije RDC yicinye icyara nyuma yo gufata Denise Dusauchoy

0 2-09-2026 - saa 08:44, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze ukubogama k’ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko bukurikirana bamwe ariko bukirengagiza abibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nduhungirehe yagaragaje iki gitekerezo asubiza Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, wishimiye ko Denise Mukendi Dusauchoy wafatiwe muri Tanzania yoherejwe i Kinshasa tariki ya 31 Kanama 2026.

Dusauchoy wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no kubiba amacakubiri mu Banye-Congo, bifitanye isano n’ubutumwa yatangazaga bwo gushyigikira AFC/M23.

Ku itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ya RDC risobanura ifatwa rya Dusauchoy, Muyaya yavuze ko uyu mugore ari uwa mbere ku rutonde rurerure rw’abashakishwa, yongeraho ko aho abashakishwa baba bari hose, ubutabera buzabageraho.

Ati "Uyu ni uwa mbere ku rutonde rurerure. Aho waba uri hose ku Isi, ubutabera buzakugeraho. Mu buryo butanga urugero, dufite inshingano zo kurinda abana bacu, kandi ku bw’ibyo, Leta izakora ibiri ngombwa."

Nduhungirehe yasubije ko muri RDC hari abantu bagaragaza urwango n’ibitekerezo bibiba amacakubiri, nka Gen Maj Sylvain Ekenge, Depite Justin Bitakwira, Martin Fayulu, Jean-Claude Mubenga, Gabriel Mokia, Chancella Tshala Balandi na Kalonji Kabamba wa Mulumba, ariko ntibakurikiranwe n’ubutabera.

Ati "Hagati aho, abahiga abandi mu gutangariza ku mbuga nkoranyambaga na televiziyo y’igihugu i Kinshasa imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku Banye-Congo b’Abatutsi, ntibagaragara ku ‘rutonde’ urwo ari rwo rwose kandi ntacyo ubutabera bwa Congo bubatwara."

Nduhungirehe yavuze ko aba bantu bazwi cyane muri RDC bagiye bavuga ko Abanye-Congo b’Abatutsi ari udukoko cyangwa ‘inyenzi na virusi igomba kurandurwa’, abandi bahamagarira Abanye-Congo kutabagira abagore, n’abavuze ko bagomba kurimburwa muri iki gihugu.

Yibukije Muyaya ko aho kugira ngo aba bantu nka bakurikiranwe, ahubwo abarimo Depite Bitakwira bakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we, Denise Nyakeru, bafata ifoto y’urwibutso.

Denise Mukendi Dusauchoy yafatiwe muri Tanzania, yoherezwa muri RDC ashinjwa gutangaza ibihuha no kubiba amacakubiri
Patrick Muyaya yatangaje ko ubutabera bwa RDC bwahagurukiye abari ku rutonde rurerure bashinjwa kubiba amacakubiri
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ukubogama k'ubutabera bwa RDC buvuga ko buri gukurikirana ababiba amacakubiri mu Banye-Congo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza