Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje ko aryamye ku rwitwazo rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko butasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko abarwanyi bawo baba mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Nyamara abarwanyi bamwe bitandukanyije na FDLR no mu bihe bya vuba bahamya ko abarwanyi bayo benshi bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba n’i Kinshasa.
Mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Ndayishimiye yavuze ko atarabona impinduka zifatika nyuma y’aho u Rwanda na RDC bisinyiye amasezerano y’amahoro i Washington mu mwaka ushize.
Ndayishimiye yavuze ko mbere yo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano, ingabo z’u Rwanda zigomba kubanza gusubira inyuma kuko ngo zitigeze zisubira inyuma, avuga ko bishobora gutuma amakimbirane arushaho gukomera.
Yagaragaje ko kubera ko abarwanyi ba AFC/M23 ari Abanye-Congo, bakwiye gutangira gahunda yo kwihuriza mu kigo cyabugenewe, umutekano wabo ukarindwa, hanyuma bakumvikana na Leta ya RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Bizimana Edouard, aherutse gutangariza ku rubuga X ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho rugamije guhisha impamvu nyakuri y’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije ko biteye agahinda kuba igihugu kiyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kigaragaza ko umutwe w’abajenosideri nka FDLR utabaho.
Umunyamakuru yasabye Ndayishimiye kuvuga ku byatangajwe na Minisitiri Bizimana n’igisubizo cya Nduhungirehe, asubiza ati “Ntekereza ko ikibazo cya FDLR kigenda kirushaho gusobanuka.”
Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yiyemeje gusenya FDLR, itangira gahunda yo gushaka aho abarwanyi b’uyu mutwe baherereye.
Yagize ati “Guverinoma ya Congo yari yiyemeje mu masezerano ko FDLR igomba gusenywa, kandi yatangiye mbere na mbere kumenya aho FDLR iherereye.”
Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yamaze kumenya aho abarwanyi ba FDLR bari, aho ngo bamwe bari mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, abandi bakaba bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Yongeyeho ko Leta ya RDC yagaragaje gahunda yayo yo gusenya FDLR, iyigaragariza ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu karere. Ibyo abona ko bihamya ko Kinshasa ifite ubushake bwo gusenya uyu mutwe.
Gahunda Ndayishimiye avuga ni amasezerano FDLR yagiranye na Leta ya RDC agamije “gusubiza mu buzima busanzwe” abarwanyi b’uyu mutwe. Yatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda, igaragaza ko agamije kuyobya uburari no gutinza iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington.
U Rwanda rugaragaza ko FDLR ikibangamiye umutekano warwo, igikorana n’ingabo za RDC na Wazalendo mu gihe cy’imirwano kandi ko Kinshasa ikomeje kuyiha ubufasha burimo intwaro, amafaranga ndetse n’ibitunga abarwanyi bayo.
Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda na AFC/M23 byari kubanza gusenya FDLR mu bice ahamya ko bigenzura, ariko ngo ntibyakozwe. Yagaragaje ko ibi bituma atekereza ko hari amabanga ashobora kuba ari inyuma y’iyi ntambara.
Yagize ati “Niba mbona u Rwanda ntacyo rukora kuri FDLR iri mu bice rugenzura, kuko ni rwo rwakabaye rwarayisenye mbere, kuri njye mbona hari indi gahunda ihishe.”
Uyu Mukuru w’Igihugu ntiyavuze ku kuba Leta ya RDC itaragabye ibitero ku barwanyi ba FDLR nk’uko amasezerano yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025 abiteganya, keretse kwitsa gusa kuri gahunda u Rwanda rutemera.
Perezida w’u Burundi avuze aya magambo mu gihe u Rwanda rumaze igihe rusaba ko ikibazo cya FDLR gikemurwa nk’imwe mu ntambwe z’ibanze zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
U Rwanda rugaragaza ko bitashoboka ko akarere kagira amahoro arambye mu gihe uyu mutwe ufite amateka yo guhungabanya umutekano w’abagatuye ukomeje kwidegembya mu burasirazuba bwa RDC.
U Burundi, nk’igihugu cyifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bushinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.
Mu kwikura muri iki kibazo, Ndayishimiye yatangaje ko mu bice ingabo z’u Burundi zikoreramo hataba abarwanyi ba FDLR kuko ngo ntizibabona, ati “Buri wese arabizi, igihe cyose u Burundi bwafashe umurwanyi wa FDLR, yasubijwe mu Rwanda.”
Gusa nta gihe kizwi cyo mu butegetsi bwa Ndayishimiye u Burundi bwafashe abarwanyi ba FDLR ngo bubashyikirize u Rwanda, nubwo uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko abifitiye ibimenyetso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!