IGIHE

Musa Fazil yakuriye inzira ku murima Tshisekedi wifuza ko u Rwanda ruyoborwa n’Interahamwe

0 22-06-2026 - saa 07:14, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yakuriye inzira ku murima Perezida Félix Tshisekedi wifuza gukorana neza n’u Rwanda ari uko ruyobowe n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko izo nzozi zitazaba impamo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kamena 2026, ubwo yaganiraga n’abayoboke ba PDI mu Nama y’Inteko Nkuru y’ishyaka iba rimwe mu mwaka.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Harerimana yagaragaje ko politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari idahagaze neza bitewe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukomeje guhabwa intebe n’ibihugu bimwe na bimwe.

Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite umugambi wo kongera gusubira mu Rwanda bagakuraho ubutegetsi, bakanakomeza umugambi wabo wo gutsemba Abatutsi.

Ni umutwe washingiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugenda ukorana n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu kugeza kuri Tshisekedi uyobora uyu munsi, wawusezeranyije ko azawufasha gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Nubwo ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisa n’aho uruhande rwa RDC rudashaka kubahiriza ibiyakubiyemo.

Musa Fazil Harerimana yasobanuye ko impamvu Tshisekedi n’abambari be badashaka gushyira mu bikorwa ibyo bashyizeho umukono, ari uko batishimiye ibiteganyijwemo.

Ati “Niba RDC yumva ko izabana n’u Rwanda neza ari uko ruyoborwa n’Interahamwe, urumva ko kuyashyira mu bikorwa bizagorana kandi nanone izo nzozi zabo kuzishyira mu bikorwa ntibishoboka.”

Yakomeje ati “Barakora amasezerano kubera igitutu bashyirwaho ariko ntibayashaka. N’ejo bundi uzumva avuga ibintu bitari byo, ikipe yakina neza umupira w’amaguru, Abanyafurika bakwishima, we akabihinduramo ibindi kubera ko mu mutima we ntiyishimye.”

Mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, harimo ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi.

Harerimana yavuze ko Tshisekedi yakwishima ari uko abona umujenosideri cyangwa Interahamwe ari zo ziyoboye u Rwanda nk’uko abyifuza.

Ati “Ibyishimo bye ni uko umujenosideri, cyangwa Interahamwe cyangwa undi mwana wari utarabaho muri icyo gihe ariko winjijwemo ingengabitekerezo y’inzangano, ivangura n’amacakubiri (yayobora u Rwanda).”

“Iyo rero atabona umuntu nk’uwo ari we uyoboye u Rwanda, amasezerano, imishyikirano yose yajyamo ayijyamo biguru ntege kandi ntabwo byatubuza iterambere ry’u Rwanda.”

Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bahise bahungira muri RDC ari bo bashinze FDLR ariko usanga ibihugu nka RDC n’u Burundi byariyemeje gukorana nayo.

Ati “Za Nterahamwe, ba Bajenoside bamaze gukora Jenoside, bahungiye mu Karere, hari ibihugu byabakiranye n’ingengabitekerezo yabo. Nureba u Burundi na Congo, babakiranye n’ingengabitekerezo yabo, bakaba bakomeje kuyuhira ngo ikomeze iduteze n’ibibazo kandi baranabigerageje.”

Yasobanuye ko abayoboke ba PDI baba bagomba guhabwa amateka y’ukuri no kumenya uko ibintu bihagaze kugira ngo barusheho kurwana urugamba rw’abashaka gukwirakwiza ibinyoma.

Yanerekanye kandi ko hari ubwo abanyamahanga bakure, bahumywa amaso n’inda nini bigatuma bavuga ibintu uko bitari.

Ati “Hari igihe amahanga atabyumva kubera inda nini z’abayobozi nubwo ari aba kure, bavana amabuye y’agaciro ahantu, ugasanga bari kubisobanura uko bitari.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano akaba n’umuyoboke wa PDI, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yemeje ko ayo masezerano yari yitezweho igisubizo kuko yinjiraga mu muzi w’ikibazo cy’umutekano muke.

Ati “Aramutse ashyizwe mu bikorwa neza, yageza ibihugu ku mahoro arambye n’ubufatanye hagati yabyo haba muri politiki, ubukungu, imibanire n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yanagaragaje ko abasirikare b’u Burundi bari muri RDC bifatanya na FDLR, Wazalendo n’Ingabo za Congo n’Abacanshuro, kandi bakomeje gukora ibyaha ndengakamere.

Yemeje ko Guverinoma ya RDC idafite ubushake bwa politiki kandi irangwa n’uburiganya bwo kudashyira mu bikorwa ibiyireba muri ayo masezerano.

Amakuru y’iperereza yemezaga ko kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 10.000.

Mu Ugushyingo uwo mwaka, Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, yiyemereye ko bafite abarwanyi benshi cyane bafite ubushobozi bwo guhangana n’uwabagabaho ibitero.

Ubwo M23 yuburaga imirwano, FDLR yari yaratakaje abayobozi benshi mu rwego rwa gisirikare nka Gen Sylvestre Mudacumura n’urwa politiki nka Ignace Murwanashyaka wari Perezida wayo, Leta ya RDC yabibonye nk’amahirwe yo gukorana n’ingabo zayo.

Ingabo za RDC zari zimaze igihe zibyifuza kubera ko zizera ko FDLR ifite uburambe mu kurwana urugamba rwo mu mashyamba y’inzitane no mu misozi, kandi ikaba inasobanukiwe uburasirazuba bw’igihugu kuko abayobozi bayo bahamaze imyaka irenga 30.

Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wazambye, Perezida Félix Tshisekedi yagiye yakira i Kinshasa Abanyarwanda bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi barimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana n’abahoze muri Leta y’u Rwanda bari mu buhungiro.

Amakuru avuga ko Tshisekedi yanahuye n’abahoze mu buyobozi bwa FDLR barimo Faustin Murego wabaye umujyanama wa Murwanashyaka mu gihe yari Perezida w’uyu mutwe na Thaddée Kwitonda ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Bubiligi ku ruhare akekwaho mrui Jenoside.

Perezida wa PDI, Musa Fazil Harerimana, yakuriye inzira ku murima Tshisekedi wifuza ko u Rwanda ruyoborwa n’Interahamwe
Abayoboke ba PDI basobanuriwe ibibazo by'imiterere ya Politiki mu Karere
Umunyamabanga Mukuru wa PDI, Depite Ndangiza Madina, yagaragaje ibikorwa ishyaka rizashyiramo imbaraga
Musa Fazil Harerimana yerekanye ko inzozi za Tshisekedi zitazigera ziba impamo
Abayoboke ba PDI basabwe kurwanya abashaka kugoreka amateka y'u Rwanda n'abakomeje gufatanya na FDLR
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza