Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 kwirinda ko ibyo u Rwanda rwubatse byakongera gusenyuka.
Ni ubusabe Umukuru w’Igihugu yatanze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n’intore 769 zigize irorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yasobanuye ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko rwabyanga cyangwa rukabyemera.
Ati “Ubu navuga ko igihe ari icyanyu, ni mwebwe turiho tureba ubu. Twebwe turabyina tuvamo. Iyo ubyina uvamo rero uribaza uti ukurikiye ni nde? Ameze ate? Twebwe ubwo tubyina tuvamo, tubyina tuvamo ariko tureba imbere yacu, hamaze hate? Hazabeshwaho nande? Igisubizo ni mwebwe. Mwabyanga, mwabikunda.”
Yagaragarije uru rubyiruko ko ruramutse rubyanze kumva ko ari rwo rufite ahazaza h’u Rwanda mu biganza, hazaba habi kandi na rwo rukabihomberamo.
Ati “Nimubyanga imbere hazaba habi, ndetse namwe mwabyanze bibagireho ingaruka, kubikunda ni mwe mubifitemo inyungu, nubwo abazaba bagiye iruhande icyo gihe tuzaba tubifitemo inyungu tureba ngo aba bana bacu tubasize he?”
Perezida Kagame yabasabye kuzaharanira ko ibyo igihugu cyubatse bitazasenyuka ngo bigwe hejuru y’abantu ahubwo bakwiye kubigiramo uruhare mu guharanira ko igihugu gikomeza gutera imbere.
Ati “Tubasize bameze bate? Barakomeje inzira nziza bavukiyemo, ababyeyi babo babasigiye cyangwa se byose byakozwe byapfuye ubusa? Byashoboka rwose gupfa ubusa. Abantu babohoye igihugu, bashyiramo politiki igarura Abanyarwanda hamwe, ijyanye n’amajyambere, u Rwanda rugatera imbere rukareka guhora ari urukene rusabiriza. Byinshi.”
Yakomeje ati “Ubu se mwebwe muzabireka bigire bitya bibagwe hejuru? Ntimuzabikore rwose ndabasabye. Muramenye mutazakora ishyano.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Isi uko itanga ibyiza kenshi inatanga ibibi ariko abantu bagomba guhora biteguye.
Ati “Iyo izanye ibibi rero, igasanga abantu bari aho badafite ikinyabupfura, bihebye, bibera mu iraha gusa, ntabwo bitinda ngo bya bindi byubatswe bigwe hejuru y’abantu.”
Perezida Kagame yerekanye ko u Rwanda rufite urugero rw’uko ibibi bishobora kuba ku bantu bijyanye n’amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Guverinoma ya Perezida Habyarimana Juvenal, ihitana abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ingabo za RPA ziyobowe na Perezida Paul Kagame ni zo zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zitabara abicwaga, zinabohora igihugu ndetse Abanyarwanda bunze ubumwe bakomeza guharanira iterambere ryacyo kugeza ubu.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo byashobotse kubera ibintu byinshi byashyizwemo imbaraga birimo kugira ubushake, ikinyabupfura, ibikorwa no guhangana n’ibibazo byashoboraga gusenya abantu bakazimira.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’ibyo u Rwanda rwanyuzemo byavuyemo isomo rikomeye by’uko gutekereza ko imbere ushobora guhura n’ikibazo, ukacyirinda hakiri kare.
Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kuvanamo isomo rikomeye mu byo igihugu cyanyuzemo.
Mu masomo Intore zahawe harimo no kurasa, ariko Perezida Kagame yavuze ko ayo masomo akwiye gukoreshwa mu gihe cya nyacyo aho kuyakoresha mu buryo butaribwo.
Perezida Kagame yashimangiye kandi ko u Rwanda rutazatezwa imbere n’abandi, yemeza ko iyo myumvire igomba guhinduka uko byagenda kose.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko abatojwe baje basanga abandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje.
Yagaragaje ko iri torero ryari rifite umwihariko urimo kuba ryarabereye mu Kigo cy’amahugurwa cya Gabiro, aho kuba i Nkumba ryari risanzwe ribera no kuba harongerewe umubare w’abitabira Itorero.
Yagize ati “Twakubye hafi inshuro ebyiri abo twari dusanzwe dutoza, uwo murongo ntituzawutezukaho bikazajyana no kuvugurura imitoreze, igahuzwa n’igihe n’ibyifuzo n’ibitekerezo duhabwa n’Intore.”
Yakomeje agaragaza ko mu bumenyi bahawe, bwabafashije kumenya ko ari bo bagomba kwishakamo ibisubizo.
Ati “Bamenye ko ak’imuhana kaza imvura ihise, biyemeza kuba banyamwishakamo ibisubizo, barahiye ko batazifata mapfubyi, ngo bumve ko igisubizo kirimo kwitwa Bizimana cyangwa Biziyaremye bategereje ko hari undi uzabazanira igisubizo cy’iterambere…ubwo bwihebe barabusezereye, bifitiye icyizere kiri mu mbaraga zabo. Ntibategereje ko amahanga cyangwa Imana ari bo bazaduha iterambere kuko Imana yakoze ibyayo, yaduhaye ubwenge n’ubushishozi.”
Uru rubyiruko rwagaragarijwe ko inyigisho rwahawe, zikwiye kurufasha kugira uruhare mu kubuka ahazaza h’u Rwanda, banakoresheje ubumenyi bavoma ahandi.
Abitabiriye icyiciro ni urubyiruko 769 ruhagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n’abitwaye neza ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13.
Amafoto: Himbaza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!