Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yanenze ukubogama kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe zivuga ko zigerageza gukemura amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama y’umutekano ya ‘Aspen Security Forum 2026’ yabereye mu Mujyi wa Aspen muri Leta ya Colorado, Minisitiri Biruta yatangaje ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington mu Ukuboza 2025 ari meza kuko atanga ibisubizo mu rwego rw’umutekano n’ubukungu.
Minisitiri Biruta yibukije abitabiriye iyi nama ko amasezerano ya Washington asaba RDC gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi; ibyo bigaharura inzira iganisha akarere ku mahoro arambye.
Ati "Ariko uyu munsi, nyuma y’amezi arindwi, ubuhuza bwa Amerika bwabuze imikorere itabogamye. U Rwanda rwakoze ibyo rusabwa. Turi kubahiriza ibyo dusabwa n’amasezerano, twanatanze umushinga wo guhosha amakimbirane wo gukuraho ingamba z’ubwirinzi tudategereje ko Leta ya RDC ikora ibyo isabwa birebana no gusenya umutwe wa FDLR, tubikora kugira ngo amahoro aboneke, ariko nubwo Leta ya RDC itari kubahiriza ibyo isabwa, turi kubona Amerika iri gufatira ibihano u Rwanda.”
Ibihano Minisitiri Biruta yavuze byafatiwe ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo guhera ku Mugaba Mukuru muri Werurwe. Hari n’ibyafatiwe uruganda Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu, Bugambira Mines, Wolfram Mining na Rwinkwavu Mining mu mpera za Kamena 2026.
Yagaragaje ko u Rwanda rubabazwa n’ukubogama kwa Amerika, kandi ko rwiteze ko yahindura imikorere kugira ngo buri ruhande rurebwa n’amasezerano y’amahoro ya Washington ruyubahirize nk’uko rubisabwa.
Ati “Tubabazwa n’imikorere ibogamye, Dushaka kubahiriza amasezerano kandi twiteze ko Leta ya Amerika, umuhuza, yagira imikorere itabogamye kugira ngo dushobore kubabiriza amasezerano yose.”
Minisitiri Biruta yagaragaje ko FDLR yagabye ibitero byinshi mu Rwanda igamije gukuraho ubutegetsi bwarwo, kandi ko ikomeje kugirira nabi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ariko Leta ya RDC ikarenga igakorana na yo, ikayiha ubufasha.
Yavuze ko amahoro yaboneka mu karere, ariko ko kugira ngo bishoboke bisaba ko Leta ya RDC isenya umutwe wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya, ikanaha Abanye-Congo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.
Ati “Amahoro yaboneka. Igikenewe ni ugusenya umutwe wa FDLR kandi mu burasirazuba bwa RDC hakeneye gushyirwaho uburyo bwo guha abaturage bose uburenganzira; ibi birebana n’imiyoborere y’iki gihugu.”
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mpera za Kamena 2026, igaragaza ko FDLR igihabwa ubufasha na Leta ya RDC burimo intwaro z’ubwoko butandukanye n’amasasu kandi ko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kwiyubaka.
FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami ryawo ry’abarwanyi badasanzwe, CRAP, ryo rivuga ko rifite abarwanyi barenga 20.000.
Loni n’inzego z’ubutasi zigaragaza ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagaragazaga ko FDLR ifite abari hagati ya 3.000 na 3.500.
Muri Kamena 2025, igisirikare cy’u Rwanda cyagaragaje ko kugeza icyo gihe, FDLR yari ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, kandi ko iyo bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero, bivanga mu baturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!