Amateka agaragaza ko urwango Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda yari afitiye Abatutsi ari urwa kera, ndetse ko umugambi wa Jenoside yabakorewe mu 1994, yawinjiyemo akiri umusore muto.
Umwe mu bazi neza amateka y’uru rwango Habyarimana yari afitiye Abatutsi ni Ambasaderi François-Xavier Ngarambe, umuhanga mu mateka y’u Rwanda, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
Amateka y’iyi myitwarire ya Habyarimana agaragara mu gitabo cya Amb. Ngarambe yise ‘Le génocide contres les Tutsi au Rwanda en 1994. Conséquences inéluctables des politiques criminelles et des crimes politiques de 1959 a 1994”, gisobanura uko Jenoside yateguwe kuva kera.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Ngarambe yibukije ko Habyarimana yavutse mu 1937 habura imyaka 20 ngo hatangazwe ‘Manifeste y’Abahutu’, aba mu rubyiruko rwacengewe n’iyo nyandiko yari igamije gushyira imbere inyungu z’Abahutu, hatitawe ku nzira zose byari kunyuramo.
Yasobanuye ko mu 1960, hashize umwaka hatangiye icyiswe ‘Revolution y’Abahutu’, Habyarimana yinjiye mu gisirikare binyuze muri gahunda y’Umubiligi Col Logiest washakaga kubaka igisirikare cy’Abahutu kugira ngo kizarimbure Abatutsi.
Ati “Muri iki gisirikare, Logiest yabonaga Habyarimana nk’umuntu ukwiye guhagararira uru rubyiruko rw’Abahutu rwari rufite ubushobozi bwo kwica Abatutsi nta kuzuyaza. Yari yarabicengejwemo ubwo yari afite mu myaka 20, mu gihe cy’imyitozo ya gisirikare.”
Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko mu 1962-1963, ubwo Habyarimana yavaga mu masomo ya gisirikare, yayoboye ibikorwa byo gusubiza inyuma ibitero by’Inyenzi, ariko we n’abandi basirikare banatangira kwica abasivile b’Abatutsi mu gisa no kwihimura.
Yatangaje ko mu 1963-1964, Habyarimana yatangiye kuyobora igisirikare cy’igihugu n’izindi nzego z’umutekano, abisigiwe n’Ababiligi batari bagikoloniza u Rwanda, ayobora ibikorwa byo kwica Abatutsi, abifashijwemo n’umutwe wa PARMEHUTU yanyanyagijemo intwaro.
Ambasaderi Ngarambe yagize ati “Twavuga muri rusange ko ingengabitekerezo ya Jenoside muri Habyarimana itatangoye muri za 90 cyangwa 80. Yatangiye kuva PARMEHUTU yashingwa no kuva hatangira gukwirakwizwa manifeste y’Abahutu.”
Yagaragaje ko nubwo ibimenyetso bya jenoside byagaragaye kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda, Habyarimana yawusigasiye kugeza ushyizwe mu bikorwa nyuma y’imyaka 21 agiye ku butegetsi.
Ambasaderi Ngarambe yatangaje ko kuva Habyarimana akiri muto yakundaga ubutegetsi, ku buryo byageze aho ashaka gusimbura Kayibanda afite imyaka 26 y’amavuko, ari umusirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant.
Ati “Ku myaka 26, ubwo yagirwaga umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda, yari afite umugambi wo kuba Umukuru w’Igihugu. Kandi kuva ubwo, yatangiye kuba umunyabinyoma, ushaka kugenzura abantu bo hafi ye, akoresha ibinyoma mu kujyana abo hafi ye mu cyerekezo ashaka ko bajyamo.”
Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko Habyarimana abonye amaze gukorera Habyarimana coup d’état, kumwica no kwica abanyapolitiki bakomokaga mu majyepfo, yashatse uburyo yakwigarurira imitima y’Abahutu bo muri iki gice kugira ngo bazamufashe gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Nubwo Col Lizinde ari we waburanishijwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ruhengeri ashinjwa kwica aba banyapolitiki bakomokaga mu majyepfo, Ambasaderi Ngarambe yagaragaje ko ibyo bitari gukorwa Habyarimana atabitanzeho amabwiriza, ahubwo ko byakozwe mu buryo bwo kwirinda kwiteranya n’ab’iwabo.
Ati “Lizinde yabigizemo uruhare ariko Perezida wawo yari Col Ntibitura washyigikirizaga Habyarimana raporo umunsi ku wundi. Kuva mu Ugushyingo 1974, Perefegitura ya Ruhengeri yayoborwaga na muramu wa Habyarimana, Monsieur Z. Icyo gihe ni bwo izo mfungwa zishwe. Rero ntibyari gushoboka, ntibyakumvikana ko Lizinde yari gufata icyemezo cyo kubica Habyarimana atabizi.”
Yagaragaje ko cyane cyane kuva mu 1993, Habyarimana yakoze ibishoboka byose kugira ngo yubake ubumwe bw’Abahutu (Hutu Power), ajya mu nzego zose zirimo komini, ashakisha abantu bakora ubukangurambaga bwo kumvisha abaturage ko bahuje umwanzi umwe witwa Umututsi.
Ati “Yashyize mu bikorwa uburyo butunganye, buteguye bugamije kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyarwanda bose, mu Bahutu bose, babiteguye kuva mu bwana, kuva mu mashuri abanza.”
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko Habyarimana yabifataga nk’amahirwe kuko yabibonye nk’uburyo bwo kurushaho kunga ubumwe bw’Abahutu kugira ngo batsembe Abatutsi.
Ati “Intambara ibaye Habyarimana yabaye nk’ugize Imana, ati ‘Ngiye gukemura ikibazo noneho, ngiye kunga Abahutu.’ Umutwe, ubwonko bwa gahunda yo gukangurira Abahutu kurwanya Abatutsi, naho yaba ari uruhinja n’umukecuru utakibasha kuva mu gitanda, ubwoko bwayo ni Habyarimana n’abantu be.”
Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko Habyarimana yari afite itsinda ry’abari bashinzwe ubukangurambaga bwo kwangisha Abahutu Abatutsi yari iyobowe na Nahimana Ferdinand, Barayagwiza n’abandi, abo bakaba bari bafite ubutumwa buvuga ko “U Rwanda rwatewe n’Inyenzi zaje zituruka Uganda, ziherekejwe n’Abagande” bagamije kumvikanisha ko Abahutu bagomba guhaguruka bakirwanaho.
Nubwo Habyarimana yapfuye tariki ya 6 Mata 1994, Jenoside yuhiriye yashyizwe mu bikorwa mu gihugu hose guhera ku munsi wakurikiyeho. Mu minsi 100 yamaze, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe. Ni cyo cyaha kiremereye cyakorewe ikiremwamuntu mu kinyejana cya 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!