IGIHE

Kuva ku bwa Buyoya kugeza mu ntambara ya AFC/M23: Mu mizi y’umubano wa CNDD-FDD na FDLR

0 22-08-2026 - saa 07:36, Jean de Dieu Tuyizere

Mu myaka irenga 30 ishize, akarere k’Ibiyaga Bigari karanzwe n’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu Ukwakira 1990, rurangira muri Nyakanga 1994.

Uru rugamba rurangira, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe n’abandi bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ndetse n’impunzi z’abasivili, bahungiye mu bihugu by’akarere cyane cyane Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Muri uko guhunga, n’impunzi z’Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu zabaga mu Rwanda, zahunganye n’abagiye mu Burundi, zigarukira mu mashyamba. Hamwe n’izaturutse mu bindi bihugu, muri Nzeri 1994 zaremye umutwe witwaje intwaro wa FDD n’ishyaka CNDD.

Nubwo izi mpunzi zirimo n’izagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside zaremye FDD, nta bunararibonye zari zifite mu bijyanye n’igisirikare ku buryo zari gutsinda ubutegetsi bwa Colonel Pierre Buyoya.

Maj (Rtd) Kubwayo Peter wabaye mu buyobozi bwa FDLR ni umwe mu bahungiye mu Burundi ubwo ingabo za RPA zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda. Akomoka i Musange, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro na IGIHE, Kubwayo yasobanuye ko we na bagenzi be bakigera mu Burundi, bajyanywe ahitwa mu Gihunda, bahabwa inshingano yo gutoza abarwanyi ba FDD yari imaze igihe gito ivutse.

Mu ntangiriro za 1995, FDD yari ihagarariwe na Léonard Nyangoma wari umuyobozi wayo, na Ex-FAR yari ihagarariwe na Gen Augustin Bizimungu wari Umugaba Mukuru, byagiranye amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano yasinyiwe i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yavugaga ko FDD na Ex-FAR bihuje ibibazo, bityo ko bigomba gufatanya mu buryo bw’amafaranga no mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo bicyure impunzi z’Abahutu.

Kubwayo yasobanuye umubano mwiza wari hagati ya Nyangoma n’abayobozi ba Ex-FAR barimo Gen Bizimungu wahungiye i Mugunga mu burengerazuba bwa Goma ari wo wabafashije kugera kuri aya masezerano.

Ati “Yasabye ubufasha, bamuha abakada bo kujya kwigisha abofisiye n’abasirikare. Itsinda rya Ex-FAR ryagiye mu Burundi mu kwezi kwa Gatatu mu 1995, riyobowe na Lt Col Gasarabwe Edouard.”

Nk’uko Kubwayo yabisobanuye, Lt Col Gasarabwe yajyanye mu Burundi n’abasirikare ba Ex-FAR barimo Maj Nkundimana Diogène, Lt Muragijimana Gaspard, Adjudant Chef Ngerageze Jean, Sgt Maj Uzabakiriho Jean Damascène na Cpl Sebutimbiri Faustin.

Kubwayo yasobanuye ko abasirikare bo muri Ex-FAR batoreje abarwanyi ba FDD mu ishuri rikuru ryabaga i Musigati mu yahoze ari Intara ya Bubanza ndetse no mu Gihunda kandi ko babayeho amezi atanu mbere yo gusubira muri Zaïre muri Kanama 1995.

Yagaragaje ko ubu bufatanye bwari bushingiye ku ngengabitekerezo FDD na Ex-FAR bihuriyeho yo kwanga Abatutsi, cyane ko iyi mitwe yombi kuva na kera yiganjemo abarwanyi bo mu bwoko bw’Abahutu.

Ati “Izo nyigisho rero batangaga, bigishaga amayeri, ibijyanye n’imyitwarire, gukoresha intwaro, ibyo byose babyigishaga harimo n’ingengabitekerezo ‘Turi Abahutu, tugomba kurwanya Abatutsi kugira ngo tubirukane mu Burundi, nitumara gufata u Burundi tujye gufata n’u Rwanda’.”

Kubwayo yavuze ko ubwo umutwe wa AFDL wa Laurent Désiré Kabila wateraga Ex-FAR n’Interahamwe mu nkambi zo mu burasirazuba bwa RDC, hari impunzi z’Abarundi zari zihari zahunganye n’Abanyarwanda zerekeza mu burengerazuba bwa RDC mu bice birimo Mbuji Mayi.

Ubwo umubano wa Laurent Kabila n’ingabo z’u Rwanda wazambaga, yagerageje kwiyunga n’abanzi bazo, ni bwo yahamagaye abayobozi bo Ex-FAR n’Interahamwe barimo kugira ngo bifatanye mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kubwayo yagize ati “Hari n’Abarundi bari barahunganye n’Abanyarwanda bazanye na bo, bahurira za N’Sele, bagiye bakorera imyitozo mu bigo bitandukanye, abandi bahurira i Kananga muri EFO. Mu myitozo ya gisirikare Interahamwe na Ex-FAR bahabwaga muri ibyo bigo, n’Abarundi bari barimo.”

Ambasaderi w’u Burundi muri RDC, Gen Maj Agricole Ntirampeba, icyo gihe yatorejwe muri EFO Kananga, akomereza amasomo i Rukango, ahabwa amasomo y’iperereza i Mbuji Mayi; kandi aya masomo yatangwaga na Ex-FAR n’ingabo za Zimbabwe nk’uko Kubwayo yabisobanuye.

Yasobanuye ko ubwo FDD yamenyaga ko hari impunzi z’Abarundi zatorejwe muri Zaïre, yasabye ko yabahabwa kugira ngo bayifashe, Ntirampeba wari ugifite ipeti rya Sous-Lieutenant na bagenzi be bajya mu Burundi, Ntirampeba agirwa umwe mu bayobozi b’abarwanyi.

Kubwayo ati “Kuva icyo gihe ntabwo bigeze bahagarika gukorana n’ababatoje. Noneho rero uramenye ko bwakeye bakajya mu butegetsi, n’ubufatanye bwarakomeje, bakajya bavugana kuri telefone.”

Mu 2023, u Burundi bwohereje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abasirikare kugira ngo bafashe aba RDC kurwanya umutwe wa M23. Ubu bufatanye bwashingiye ku masezerano impande zombi zagiranye nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Maj (Rtd) Kubwayo yavuze ko kuva icyo gihe, ingabo z’u Burundi zakoranye na FDLR mu bice byo muri Teritwari ya Masisi birimo Bambiro, Rutobogo, Kinigi, Rusayo na Kanyaruchinya mu majyaruguru ya Goma; basangira amakuru n’ibikoresho.

Urugamba CNDD-FDD iri ku butegetsi bw'u Burundi yashinzwe muri Nzeri 1995
Maj (Rtd) Kubwayo Peter yagaragaje ko amasezerano yashyizweho umukono na Nyangoma na Gen Bizimungu yakomeje umutwe wa FDD
Gen Maj Agricole Ntirampeba (iburyo) ni umwe mu bo Kubwayo ahamya ko batojwe na Ex-FAR n'Interahamwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza