IGIHE

Ibyihariye kuri Muhazi Dolce Vita, hoteli y’Umufaransa w’imyaka 26 wihebeye u Rwanda (Amafoto)

0 18-01-2026 - saa 07:58, Hakizimana Jean Paul

Mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi mu gice giherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, huzuye hoteli nshya yiswe ‘Muhazi Dolce Vita’ yitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera ubwiza bw’iki kiyaga gikundwa na benshi.

Ni hoteli yubatswe ku buso bungana na hegitari ebyiri, imaze igihe gito itangiye gukora, uyijyaho anyura mu Karere ka Rwamagana agakomeza kugera ahazwi nko kwa Gahiza.

Iyo uhageze ufata urugendo rw’ibilometero birenga 15 mu muhanda w’igitaka kugira ngo uyigereho aho iherereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Murambi.

Muhazi Dolce Vita igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo bwa bungalows. Inzu esheshatu zigizwe n’icyumba kimwe na ho inzu ebyiri zifite ibyumba bibiri byagenewe umuryango.

Nyuma y’ibyumba hiyongeraho inzu yagenewe restaurant no kwakira abakiliya, iyagenewe kwakira ababagana n’izindi zibamo abakozi. Izi nyubako zose zubatswe hakoreshejwe ibikoresho byavuye imbere mu gihugu ku bufatanye n’ikigo cy’Abanyarwanda cyitwa Clezol.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’uwashinze iyi hoteli witwa Robin Marenco w’imyaka 26, yavuze ko akomoka mu Bufaransa ariko akagira n’inkomoko mu Butaliyani.

Ati “ Nize kugeza ku rwego rwa Master’s mu micungire y’amahoteli (hospitality management) mu Bufaransa, mfite intego yo gukora umushinga wanjye muri uru rwego, ari na yo mpamvu nahisemo kuza gushora imari mu Rwanda.’’

Robin Marenco yavuze ko bwa mbere yasuye u Rwanda mu 2023, nyuma yo gusoma no kumenya ko ari igihugu gifite umutekano n’ituze rikwiriye ishoramari kandi gifite urwego rw’ubukerarugendo ruri gutera imbere.

Yavuze ko yaje kugirana umubano na nyiri Rutete Eco Lodge i Rwinkwavu, wamwakiriye neza mu gihe cy’ukwezi kumwe, aho yamufashaga mu bice bimwe by’imicungire ya lodge ye yari igitangira gukora.

Ati “ Aho ni ho naboneye bwa mbere uko u Rwanda rumeze. Nyuma y’icyo gihe, nafashe umwanya wo gutembera no gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikiyaga cya Muhazi. Nsubiye iwacu, nafashe umwanya wo gutekereza ku byo nabonye n’ibyo nanyuzemo, nafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ngashingira hano umushinga wanjye.’’

Robin yavuze ko mu rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, yakunze cyane inkombe zituje n’ubwiza bw’ibidukikije by’Ikiyaga cya Muhazi, anakunda ibindi biyaga biherereye mu Majyaruguru, ariko Muhazi aba ariho abona amahirwe menshi bitewe n’uko iri hafi ya Kigali na Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Yavuze ko iki kiyaga kiri ahantu heza ku batuye i Kigali bashaka kuruhukira muri weekend ndetse no ku banyamahanga basura Pariki y’Akagera.

Robin yasobanuye ko “Dolce Vita” mu Gitaliyani bisobanura ubuzima bwiza n’ineza, ni imibereho ishingiye ku gufata umwanya wo kwishimira ibyiza byoroheje by’ubuzima, mu buryo bwiza kandi bwiza .

Yavuze ko ibyiza bya Muhazi byahuriranye neza n’ikirere yifuzaga gushyiraho uwo mushinga binaba uburyo bwiza bwo guhuza umuco w’aho yakuriye n’uburyo bushya bwo kwerekana u Rwanda.

Robin yavuze ko nyuma yo kubaka ari mu rugendo rwo guteza imbere inkengero z’ikiyaga cya Muhazi aho yasabye uruhushya rwemewe rwa Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo hubakwe ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.

Ati "Iyi ni intambwe ikomeye kuri twe bizadufasha gutangira ibikorwa bishya ku bakiriya bacu, kandi imirimo irateganyijwe kurangira mu mpera za Gashyantare.’’

Yakomeje agira ati “Tuzashyiraho ubwato bwo gutemberamo mu kiyaga cya Muhazi, bufite igishushanyo cyihariye, bwiyongere ku bundi bwato buto dusanzwe dutanga. Ikindi turi gutegura ikibuga cya beach-volley na beach-soccer ku nkombe z’ikiyaga, ndetse n’ikibuga cya pétanque, umukino gakondo ukunzwe cyane mu Majyepfo y’u Bufaransa, ushobora gukinwa n’abantu bose, abana n’abakuru, kandi ufasha guhuza imiryango n’inshuti, ari na byo dushyize imbere.’’

Yavuze ko bifuza kubaka ahantu nyaburanga abantu bazajya bafatira amafoto. Yishimiye uburyo Akarere ka Rwamagana kamufashije mu kubona amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi bitari biri hafi, agaragaza ko biri mu byamwongereye urukundo ku Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iyi hoteli iri gufasha abaturage bo muri uyu Murenge wa Muhazi kubona isoko ry’imboga n’imbuto basanzwe bahinga.

Ati “ Ubu umuntu wese waza afite igikorwa kinini gitanga akazi twiteguye kumufasha kubona umuhanda mwiza, amazi, amashanyarazi n’ibindi.’’

Icyumba cy’iyi hoteli kukiraramo ijoro rimwe umuntu yishyura hagati y’Amadolari 100-120 bitewe n’iminsi. Ifite abakozi 16 bahoraho.

“Dolce Vita” mu Gitaliyani bisobanura ubuzima bwiza n’ineza. Ni yo nkomoko ry'izina ry'iyi hoteli, bivuze ko uwayigiyemo aba ashaka kugira ubuzima bwiza n'umutuzo
Iyi hoteli igizwe n'inzu esheshatu zigizwe n’icyumba kimwe na ho inzu ebyiri zifite ibyumba bibiri byagenewe umuryango
Uri mu nzu aba yitegeye neza amazi
Ubwogero bw'iyi hoteli bufite umwihariko muri ubu buryo. Umuntu aba yoga ari no kumva akayaga ko hanze
Ubwogero bw'iyi hoteli bufite umwihariko muri ubu buryo. Umuntu aba yoga ari no kumva akayaga ko hanze
Uwashinze iyi hoteli yavuze ko yageze mu Rwanda, abonye ubwiza bwarwo, ahitamo kurutangizamo umushinga wo gutanga serivisi z'ubukerarugendo
Umuntu ashobora kwicara ku ibaraza ryayo yitegeye neza amazi ya Muhazi
Icyumba cy’iyi hoteli kukiraramo ijoro rimwe umuntu yishyura hagati y’Amadolari 100 na120 bitewe n’iminsi
Abatemberera kuri iyi hoteli babasha kuruhuka bitegeye amafu y'Ikiyaga cya Muhazi
Hari imikino itandukanye ifasha abahatembereye kuruhuka
Muri serivisi iyi hoteli itanga, harimo iza massage zituma umuntu akira amavunane
Beach Volley ni umwe mu mikino igiye gushyirwamo ingufu mu guteza imbere ubukerarugendo kuri iyi hoteli
Umuntu ashobora gusura iyi hoteli akaboneraho n'umwanya wo gutembera mu bwato muri Muhazi
Izi nzira ni zo ziyobora umuntu ahantu ashobora kuruhukira ku nkengero z'amazi
Mu masaha y'ijoro ni uku iba igaragara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza