Urugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda rwahinduye isura tariki ya 7 Mata 1994 ubwo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), abajandarume n’Interahamwe byatangiraga byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu; byitwaje ihanuka ry’indege ya Habyarimana Juvénal wishwe n’abasirikare be bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe mu ijoro ry’umunsi wabanje.
Icyo gihe ingabo za RPA zari zimaze hafi imyaka ine zihanganye na Ex-FAR, guhera kuri batayo y’abasirikare 600 bari muri CND mu Mujyi wa Kigali, zahawe n’umuyobozi wazo, Gen Maj Paul Kagame, ibwiriza ryo gutabara Abatutsi bwangu.
Ku wa 5 Nyakanga 2026, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangarije RBA ko mu 1994 yari umusirikare muto cyane utarageza ku myaka 20 y’amavuko ariko afite ubushobozi bwo kwitegereza, akamenya uburemere bw’ibibazo banyuragamo.
Brig Gen Karuretwa yasobanuye mu rugendo rwa RPA rwinjira muri Kigali, ubwo yari ageze muri Nyacyonga ari bwo yatangiye kubona ibimenyetso bya Jenoside, imirambo y’abishwe urw’agashinyaguro inyanyagiye, bamwe mu basirikare babonamo abo mu miryango yabo ya bugufi bishwe.
Yagize ati “Nibuka tugeze za Nyacyonga tugana i Kigali ni bwo ibimenyetso bya Jenoside byatangiye kugaragara kuri njyewe, ubona imirambo n’uburyo babaga bishwe, ibyo twumvaga kuri za BBC, ku turadiyo noneho tubibona imbere yacu. Kandi ubwo muri twebwe harimo n’abasirikare bari baraturutse mu Rwanda hano, uko twakomezaga babonaga imirambo y’imiryango yabo ya bugufi; abo bavukanaga, ababyeyi, ba fiancées se, tubibona gutyo.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko nk’umusirikare muto, yumvaga nta kindi abajenosideri bari bakwiye, keretse kwicwa na bo, asobanura ko RPA yari ibifitiye ubushobozi kubera ko abasirikare bari barahawe imyitozo ityaye.
Ati “Reka nkubwize ukuri nk’umusirikare mutoya icyo gihe, nari ntarageza n’imyaka 20 icyo gihe. Umujinya wo kumva ko abakoze ibyo twabonaga icyo gihe bagombaga guhita bicwa na bo, abenshi ni ko twabyumvaga icyo gihe. Twari dufite imbunda, twarigishijwe kurasa, turi indwanyi.”
Brig Gen Karuretwa yakomeje ati “Njyewe nibuka hari mugenzi wanjye nabajije nti ‘Ariko ko batwigishije imbunda, kurwana, kugira ngo twice umwanzi, twice abanzi, umwanzi utari uwakoze ibi ni nde? Abakoze ibi niba atari umwanzi ni nde?’ Ariko icyizere twari dufitiye abatuyoboraga n’Umugaba w’Ikirenga, ijambo ‘Afande yavuze’ ni itegeko.”
Bri Gen Karuretwa yagaragaje ko mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside, ikintu cyari gikomeye cyane ari imbaraga ubuyobozi bwa RPA bwashyize mu kubuza abasirikare kwihorera, kandi ko babwumviye, bizera ko ikibazo cyabo kizakemuka mu bundi buryo.
Ati “Umujinya wari uhari, njyewe nakubwiza ukuri, narawinjiranye i Kigali hano, ariko ‘Afande yavuze’, ni ukuvuga ngo iki kibazo hari ukundi kizakemuka, njyewe nka Patrick Karuretwa akazi kanjye ni ugukomeza ibyo nakoraga nk’umusirikare mutoya. Ako kanya twari guhita dutangira. Ni ikintu gikomeye cyane kumva ubuyobozi bushobora kugira igitekerezo, agatanga amabwiriza kandi bose bakayagenderaho. Ni ibintu bidasanzwe.”
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye tariki ya 4 Nyakanga 1994, umukoro wakurikiyeho wari uwo kubaka igisirikare cy’u Rwanda gishya. Byabaye ngombwa ko abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) zitari zarahunze binjizwa muri RPA.
Brig Gen Karuretwa yavuze ko uwari kumubaza icyo gihe niba yarumvaga impamvu yo kwinjiza izi ngabo za EX-FAR zari zihanganye na RPA, atari kuyumva, ariko ko uyu munsi abona ko ubumwe n’ubwiyunge ari ikintu cy’ingenzi cyagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Kwinjiza Ex-FAR muri RDF. Iyo ubibaza nka Patrick Karuretwa ari Private cyangwa Corporal muri iyo myaka, nanjye nari kuba mfite urujijo rwose, ntabyumva kuko ni abantu twari duhanganye. Ariko iyo ubirebye uyu munsi, ubumwe n’ubwiyunge usanga ari ikintu gikomeye cyane mu Rwanda rw’uyu munsi, byatangiye icyo gihe."
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, hari abasirikare ba Ex-FAR bafashwe, binjizwa muri RPA kandi bagumana amapeti bari bafite kandi bakubahana; icyashimangiraga ko umwanzi yari imiyoborere mibi.
Ati "Byatanze ubutumwa bukomeye cyane kuri Ex-FAR ariko no kuri sosiyete nyarwanda, ko umwanzi atari umuntu. Umwanzi ntabwo ari wowe musirikare, umwanzi ni imiyoborere mibi. Iyo uyivuyemo, ukadusanga, ntabwo uba ukiri umwanzi na gatoya. Bwari ubutumwa bukomeye cyane bwasabaga icyerekezo abenshi batagiraga kuko wibuke ko muri Ex-FAR babigishaga ko umwanzi yari Umututsi.”
Brig Gen Karuretwa yatangaje ubutumwa bwa Perezida Kagame bwigisha ingabo za RPA ko umwanzi atari umusirikare bari bahanganye ari bwo bwatumye bumva neza impamvu y’urugamba, kandi ko ibyo babisobanukiwe, babona umusaruro mwiza uko ibihe byagendaga bihita.
Ati “Ibyo byaradufashije kuko bamwe muri abo basirikare binjiye muri RPA no muri RDF, babaye abasirikare beza cyane. N’ubu hari abanyobora utakwibaza ko bigeze baba muri iyo miyoborere mibi ireba Umututsi nk’umwanzi. Ni ibintu icyo gihe byari bigoye kugira ngo ube wabitekereza, ukabishyira mu bikorwa ariko nyuma y’imyaka ingahe hari igihe nibaza, iyo tutabikora, tuba turi hehe?”
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa cyane ubunyamwuga buziranga haba imbere mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro zigiramo uruhare mu mahanga. Ibikorwa byazo n’imyitwarire yazo ni ishusho y’ubumwe, ubwiyunge ndetse n’iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 32 ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!