Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, i Paris harabera igikorwa kitigeze kibaho mu mateka y’imyaka 56 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF. Ku nshuro ya mbere, abakandida bashaka kuyobora uyu muryango baragaragara imbere ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biwugize, buri wese agaragaza icyerekezo afite mbere y’amatora ateganyijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Ugushyingo 2026.
Ni igikorwa cyafunguye ku mugaragaro urugendo rukomeye ruganisha OIF mu matora nyayo, bitandukanye n’uko byahoze mu myaka yashize aho uwayoboraga ari uwo ibihugu byinshi byabaga bishyigikiye. Ubu buri gihugu, gifite ijwi rimwe, nta kwitwaza ko uri Canada cyangwa u Bufaransa, ukaba wagena uko ibintu bigenda.
Ibi bijyanye n’amavugurura yakozwe na Mushikiwabo kuva yajya ku butegetsi, ahanini ku ngingo y’amatora, agamije gusubiza ibibazo byari bikunze kubaho.
Ubwo Umunya-Canada, Michaëlle Jean, yasimbuye yatorwaga, habayemo ibibazo bitewe n’uburyo uyu muryango wakoraga. Kugira ngo umuntu atorwe, byabasaga ko habaho ubwumvikane bw’ibihugu, bikemeranya ku muntu, hanyuma akaba ari we ushyigikirwa, agatorwa.
Icyo gihe, ibihugu bya Afurika byananiwe guhuriza hamwe ngo bishyigikire Umunya-Mauritanie, Jean-Claude de l’Estrac, birangira umukandida Michaëlle Jean wari ushyigikiwe n’u Bufaransa na Canada ari we utowe.
Uko kwemeranya ku bakandida hari n’abakunze kukugarukaho bavuga ko Louise Mushikiwabo yatowe biturutse ku mubano ukomeye u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa.
Mu mavugurura mashya yakozwe mu buryo bw’amatora ya OIF, ibijyanye no kuba ibihugu bigomba guhuriza ku mukandida runaka, byavuyemo. Ubu bisaba gutora mu buryo busanzwe, ijwi rimwe kuri buri gihugu.
Ni bwo buryo bwagombaga gukoreshwa no mu matora ya manda ya kabiri ya Mushikiwabo ariko ntacyo bwari gutanga kuko n’ubundi yari umukandida rukumbi.
Abakandida bane ni Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF; Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Buri mukandida ahabwa iminota 45 imbere y’abaminisitiri. Muri iyi minota, itanu ni iyo kwivuga, 20 yo kugaragaza gahunda ye, n’indi 20 yo gusubiza ibibazo by’abahagarariye ibihugu.
Nyuma, abaminisitiri barajya mu nama yihariye yo kuganira ku byo babonye no gutanga umurongo mbere y’uko abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bafata icyemezo cya nyuma.
Aba baminisitiri bazakora raporo bazashyigikiriza abakuru b’ibihugu bazatora, ibaha ishusho y’imigabo n’imigambi ya buri mukandida.
Nubwo abakandida ari bane, amaso menshi ahanzwe Louise Mushikiwabo usanzwe uyobora uyu muryango. Gusa kandidatire ye, kuri iyi nshuro yaravuzwe cyane atari uko ashyigikiwe n’ibihugu byinshi, ahubwo kubera impamvu za politiki zatumye RDC na yo itanga umukandida, Juliana Lumumba.
Mushikiwabo, umaze manda ebyiri ayobora OIF kuva mu 2018, afatwa nk’ufite amahirwe menshi kubera ubunararibonye, uburyo yayoboye uyu muryango, ndetse n’uko ashyigikiwe n’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bakomeye.
Kandidatire ye, yemejwe n’u Rwanda nyuma y’uko mu Nama y’Abaminisitiri bagize Umuryango wa La Francophonie yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, ibihugu byinshi byasabye ko Mushikiwabo yongera kwiyamamaza, bikazamutorera gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ye ya Gatatu.
Uwo munsi yavuze ko ubusabe bw’ibyo bihugu abwumvise, ariko ikigomba gukorwa kizagenwa n’u Rwanda, kuko ari rwo ruzafata umwanzuro niba agomba kuba umukandida. Bijya gutangira muri iyo nama, ubusabe bwari bufitwe n’ibihugu bibiri, birangira ibihugu birenga 15 byemeje ko akwiriye kwiyamamaza.
Abamushyigikiye bavuga ko yayoboye OIF mu buryo buhamye, bugendera ku murongo n’amategeko, agacunga neza umutungo kandi akirinda amakimbirane mu miyoborere y’uyu muryango.
Ku rundi ruhande, Juliana Lumumba yinjiye muri iri higanwa yishingikirije izina rikomeye rya se Patrice Lumumba no ku kuba RDC ari cyo gihugu gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa.
RDC yashyize imbaraga nyinshi muri iri kandidatire ye, gusa benshi babona ko irimo n’umurongo wa politiki wo kwitambika Mushikiwabo, cyane cyane bitewe n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.
U Bufaransa busanzwe bufite ijambo rikomeye muri OIF, bivugwa ko bukomeje kwirinda kugaragaza uruhande rweruye bitewe n’ijambo bufite muri uyu muryango kugeza amatora abaye.
Hari n’abavuga ko Canada, yari yaragiye igirana umwuka utari mwiza na Mushikiwabo ku butegetsi bwa Justin Trudeau, ishobora kuba yarahinduye imyumvire nyuma y’uko Mark Carney ageze ku buyobozi.
Coumba Ba wa Mauritanie nawe ni undi munyafurika uri guhatanira uyu mwanya, gusa ntahabwa amahirwe menshi yo kuba yatsinda.
Dacian Cioloș we afite uburambe mu Burayi, ariko kandidatire ye ikomwa mu nkokora n’uko benshi muri Afurika babona ko OIF idakwiye kwamburwa icyerekezo cyayo gishingiye cyane ku mugabane ufite umubare munini w’abavuga Igifaransa.
Icyo aya matora agaragaza ni uko OIF yinjiye mu gihe gishya. Uyu muryango wari umenyereye kugendera ku bwumvikane busesuye mu matora yawo, ariko ubu winjiye mu matora y’ibanga hagati y’ibihugu 53 bifite uburenganzira bwo gutora bungana. Ibi byaba ari ubwa mbere mu mateka yawo.
Ku ruhande rwa Mushikiwabo, uru rugamba ni urwo gusaba manda ya gatatu yahawe n’abandi bayobozi nka Abdou Diouf. Ku ruhande rwa Lumumba, ni ukurwana ku mwanya Congo ibona ko ikwiye, nk’igihugu kinini mu isi ivuga Igifaransa.
Abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye bamaze iminsi bakorera ingendo hirya no hino mu bihugu bigize uyu muryango, basaba ko ibyo bihugu byazashyigikira kandidatire yarwo.
Mu bindi u Rwanda rusaba abo bayobozi, ni ukuzitabira inama izaberamo amatora muri Cambodge kuko buri gihe iyo inama nk’iyi yitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, biba ari amahirwe akomeye bishingiye ku mubano biba bifitanye.
OIF igizwe n’ibihugu 90 na za Guverinoma. Muri ibyo bihugu, 56 ni byo bitora. Umubare munini wabyo ni ibyo muri Afurika.
Inkuru bifitanye isano: Mu mfuruka z’ingendo z’abayobozi zisabira Louise Mushikiwabo amajwi muri manda ya gatatu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!