Leta y’u Burundi yatangaje ko nta biganiro iri kugirana n’iy’u Rwanda, byaba bigamije gufungura imipaka yafunzwe muri Mutarama 2024.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Niyonzima Jérôme, mu kiganiro abavugizi b’inzego za Leta bagiranye n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa 29 Werurwe 2024.
Umunyamakuru Léon Masengo wa Bonesha FM yibukije Umuvugizi wa guverinoma ko ubuyobozi bwa EAC bwasabye ibihugu byombi kuganira kugira ngo bukemure ikibazo cyatumye iyi mipaka ifungwa.
Yagize ati “Abayoboye EAC bagiriye inama ibihugu ngo biganire, bishake igisubizo cy’icyo kibazo. Ibyo biganiro byaba byaratangiye? Bigeze hehe? Biri gutera imbere kugira Abarundi n’Abanyarwanda babane mu mahoro n’iterambere?”
Mbere y’uko Leta y’u Burundi ifunga iyi mipaka, yabanje gushinja u Rwanda gucumbikira abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Niyonzima yasobanuriye Masengo ko Leta y’u Burundi yafunze imipaka yo ku butaka kugira ngo ishobore kugenzura urujya n’uruza, mu rwego rwo gukumira abagerageza gukoresha iyi nzira bajya guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi yatangaje ko nta biganiro igihugu cyabo kiri kugirana n’u Rwanda, ahubwo ngo ikiri kuba ni uko ubuyobozi bwa EAC bwaganirije buri ruhande kugira ngo bufashe ibi bihugu kongera kubana neza.
Yagize ati “Oya. Nta biganiro ariko nk’uko mubizi, uyoboye EAC mu byo ashinzwe harimo kuganira, gutega amatwi abayoboye ibihugu biri muri uyu muryango. Icyo rero iyo kibaye, si ukuvuga ngo haba habaye ibiganiro hagati y’u Burundi n’u Rwanda ariko habaho guhanahana ibyiyumviro kuko uyu mukuru w’umuryango mu byo ashinzwe harimo ko akarere gatekana kandi umubano ukaba mwiza hagati y’ibihugu.”
Niyonzima yavuze ko Umuyobozi wa EAC, Salva Kiir, nabaza u Burundi impamvu bwafunze iyi mipaka, buzamusubiriramo ko bwabitewe n’impungenge ku mutekano wabwo, kandi ko umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza mu gihe u Rwanda rwakohereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 kugira ngo bacirwe urubanza.
Mu Ukuboza 2023 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashinjaga u Rwanda gufasha RED Tabara, guverinoma y’u Rwanda yamaganye iki kirego, isobanura ko nta ruhande na rumwe rurwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi rukorana na rwo.
RED Tabara yashinzwe biturutse ku mwuka mubi watutumbye muri politiki y’u Burundi mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Uyu mutwe witwaje intwaro ufite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!