Inkuru zigezweho muri politiki yo mu karere zigaruka ku mwuka mubi uri mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, uva ku byemezo bifatwa na Perezida Evariste Ndayishimiye atagishije inama, ndetse ngo ubu umugambi ari gushyiramo imbaraga ni uwo gusimbuza Révérien Ndikuriyo mu bunyamabanga bw’ishyaka kugira ngo azabashe kwiyamamaza muri manda itaha mu 2027.
Ukutumvikana hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo byagaragaye cyane tariki 2 Mutarama 2024, ubwo Ndikuriyo yavugaga ku bibazo by’u Burundi n’u Rwanda akavuguruza imvugo z’umukuru w’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko umuturanyi [u Rwanda] afasha inyeshyamba za RED-Tabara, ndetse ngo u Rwanda rwanze gutanga abantu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyanavuyemo icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda kuva tariki 11 Mutarama.
Ku bwa Ndikuriyo, inzira y’ibiganiro ni yo yari kuba umuti aho guhagarika ubuhahirane hagati y’abaturage biturutse ku muntu udasigaje imyaka 20 yo kubaho.
Uku guhangana ku byemezo bifatwa ku buzima bw’igihugu n’abaturage muri rusange, byatumye hari ibikorwa bimwe Perezida Ndayishimiye ategura hutihuti kandi bikagira bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka biheza.
Mu minsi yashize ishyaka riri ku butegetsi ryateguye amasengesho y’iminsi itatu, ariko bamwe babimenyeshwa ku minota ya nyuma.
Tariki 28 Mutarama 2024 mu gusoza ayo masengesho, hari hateganyijwe inama idasanzwe y’ishyaka CNDD-FDD, yari yatumiwemo abantu bake. Amakuru ava mu bari batumiwe yahamyaga ko iyo nama y’igitaraganya yari igamije gusimbuza umunyamabanga mukuru Révérien Ndikuriyo.
Abantu b’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi bahamya ko ibintu bikomeza kuzamba mu ishyaka CNDD-FDD kuko Ndayishimiye we ashyize imbaraga nyinshi mu gushaka kwikiza Umunyamabanga Mukuru Révérien Ndikuriyo.
Ndikuriyo afite iturufu yo kuba azwi cyane muri politiki y’u Burundi kandi afite ijambo rikomeye mu gihugu ugereranyije na Perezida Ndayishimiye.
Usuzumye neza usanga Ndayishimiye ari mu badafite ijambo rikomeye muri Guverinoma y’u Burundi, ndetse no mu bayobozi bakuru b’igisirikare. No mu baturage kandi ubu ntibamwishimiye kubera icyemezo kitavuzweho rumwe cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Abaturage begereye imipaka bavuga ko ibiciro by’ibintu byose byahenze, ndetse na serivisi z’ubuvuzi bajyaga bajya gusaba mu Rwanda batakibasha kujya kuzisaba.
Hari amakuru avuga ko Ndayishimiye ari mu mugambi wo kwikiza abasirikare bakomeye bari mu myanya y’ubuyobozi mu ishyaka CNDD-FDD bagasimbuzwa abasivili bitewe n’umubano ukomeje kuzamba hagati ye n’abasirikare bakuru.
Mu minsi mike ishize Ndayishimiye yakuye mu buyobozi Gen. Gabriel Nizigama, wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi na Etienne Ntakarutimana wari ukuriye urwego rw’ubutasi mu gihugu.
Nyuma yo gukura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Gen Alain-Guillaume Bunyoni, yahise atabwa muri yombi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’imitungo ye irafatirwa.
Iki cyemezo kiri mu byakuruye umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye na Ndikuriyo wari inshuti y’akadasohoka ya Gen Alain-Guillaume Bunyoni.
Amakuru avuga kandi ko umubano wa Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo na Minisitiri w’Intebe Gen Gervais Ndirakobuca na wo utifashe neza.
Nubwo umugambi wo gusimbuza Révérien Ndikuriyo utahise ushyirwa mu bikorwa mu mpera za Mutarama 2024, abantu ba hafi ya Ndayishimiye bemeza ko Ezekiel Nibigira wahoze ari Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari we uzahabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.
Gusa hari n’abaha amahirwe uwahoze ari Umuyobozi w’Imbonerakure ubu ushinzwe umutekano muri CNDD-FDD, Denis Karera, Umuyobozi w’Imbonerakure Eric Nshimirimana cyangwa umunyamabanga wa CNDD-FDD ushinzwe politiki n’amategeko, Jean Marie Muhirwa.
Muri Nzeli 2023, Ndayishimiye yakuye mu buyobozi bw’ishyaka Nancy Mutoni, lazare Mvuyekure, na Godelieve Nininahazwe bari bashyigikiye Ndikuriyo yinjizamo Doriane Munezero, Denis Karera, na Calinie Mbarushimana.
Abayoboke ba CNDD-FDD bashinja Perezida Ndayishimiye guteza umwuka mubi mu ishyaka, kubera kwigizayo abanyemari bavuga rikijyana, abanyapolitiki n’abasirikare b’imbere mu ishyaka kugira ngo ashobore kuriyobora no gufata imyanzuro nta wumuvuguruza.
Iyi ni inzira imutegurira kuziyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya kabiri mu 2027.
Abasesenguzi bemeza ko gukura Ndikuriyo mu buyobozi bwa CNDD-FDD bizatuma umubano w’u Burundi n’amahanga uzahita ujya habi cyane, by’umwihariko ku gihugu cya Tanzania.
Abanya-Tanzania bakoranaga ubucuruzi na Gen Bunyoni, gusa nyuma y’uko uyu mugabo afunzwe umubano w’Ishyaka rya CNDD-FDD na Tanzania wabaye mubi.
Mu gihe Ndayishimiye yaba akuye Ndikuriyo mu buyobozi bw’Ishyaka bishobora gutuma ricikamo ibice bibiri, igishyigikiye Ndikuriyo n’ikiri inyuma ya Ndayishimiye, ibintu bishobora gukurura amakimbirane y’igihe kirekire mu Burundi.
Uyu mwanya w’umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD ushobora kuba ikiraro cyageza Ndikuriyo ku butegetsi, nk’uko byagendekeye uwamubanjiriye uyu munsi uri ku butegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!