Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanenze icyemezo cya Perezida William Ruto cyo kugena umudipolomate uzahagararira inyungu za Kenya mu mujyi wa Goma.
Ku wa 15 Kanama 2025 ni bwo Perezida Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri kuri uyu mwanya, anagena Moni Manyange ku mwanya wa Ambasaderi wungirije wa Kenya, uzakorera i Kinshasa.
Nkumiri yagenwe kuri uyu mwanya mu gihe umujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama, ubwo ryatsindaga ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC kuri uyu wa 16 Kanama yatangaje ko amahame mpuzamahanga agenga dipolomasi ateganya ko uhagararira inyungu z’igihugu ashyirwaho hashingiwe ku bwumvikane bw’ibihugu bibiri.
Iti “Kinshasa yiteze kwegerwa na Nairobi binyuze mu nzira za dipolomasi zagenwe kandi na yo izasubiriza muri izo nzira, hashingiwe ku mabwiriza y’ubupfura ndetse no kubahana.”
Guverinoma ya RDC yibukije Kenya ko umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, bityo ko kugenda umudipolomate ujya kuhakorera ntibikwiye kuko bitakabaye bikorwa hatabayeho kumvikana n’ubutegetsi bukorera i Kinshasa.
Yagize iti “Muri ubu buryo, itangazo rirebana no kugena uhagararira inyungu z’igihugu i Goma ntirikwiye, kandi ntiryabaye ritekerezwaho hatabayeho kubyemererwa na Leta ya RDC.”
Guverinoma ya RDC yagaragaje ko yiteguye gukomeza kugirana umubano mwiza n’iya Kenya n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ariko hashingiwe ku bwubahane n’iyubahirizwa ry’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!