Mu 1998, muri Village Urugwiro habereye inama ikomeye yari yatumiwemo abayobozi batandukanye n’izindi mpuguke mu ngeri zinyuranye, kugira ngo barebere hamwe ahazaza h’u Rwanda banemeza umurongo uhamye igihugu gikwiye kugenderaho.
Iyo nama yabaga irimo abari ba Minisitiri, ba Perefe, ba Burugumesitiri, abanyamategeko, abarimu muri kaminuza n’abandi bari barabaye mu mashyaka nka MDR, MRND, PSD.
Ni inama yareberaga hamwe ibibazo u Rwanda rufite, ikabishyira mu byiciro.
Ibyo biganiro byamaze igihe kirenga umwaka [kuva mu 1998-1999] ni byo byavuyemo gahunda zikubiye mu Cyerekezo 2020.
Ni byo kandi byabyaye ishyirwaho ry’inzego zinyuranye nk’Urwego rw’Umuvunyi, Ubugenzuzi bw’imari ya leta, Umutwe wa Sena, amahame remezo agaragara mu Itegeko Nshinga n’ibindi.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yagaragaje ko izo nama zatanze umusingi ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’icyerekezo rushaka kuganamo.
Ati “Hari igihe twaganiraga ku bibazo bitugose hafi, tuvuge nko kuva muri 1994-1998 ibibazo twari dufite icyo gihe byari ibyo kuramuka, kugarura umutekano hose mu gihugu, gutuma abari mu nkambi basubira mu byabo, gucyura impunzi kugira ngo zitahe, kuko ntiwavuga ko uzubaka igihugu abarenga miliyoni ebyiri bari hanze yacyo.”
Yongeyeho ati “Twari dufite ibibazo byo kuvuga ngo reka twibwire amahanga atumenye, kuko hariho guverinoma nshya. Navuga ko ari byo twivurugutagamo cyane mu myaka nk’ine ya mbere.”
Nyuma y’uko impunzi zitahutse ni bwo inama yo mu Urugwiro yatangiye muri Gicurasi 1998 ikageza muri Werurwe 1999, haganirwa uko nk’Abanyarwanda bagira uruhare mu iyubakwa ry’Igihugu cyari cyarasenyutse.
Ingingo eshanu zibanzweho muri Village Urugwiro
Mu ngingo zibanzweho muri ibyo biganiro harimo ingingo y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’icyari kiraje ishinga mu kongera kubanisha abarebanaga ay’ingwe.
Ingingo ya kabiri yaganiriweho ni ijyanye n’ubutabera, kuko hari abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bari benshi.
Ati “Twaravuze duti impamvu Abanyarwanda bitabiriye Jenoside bene kariya kageni ni uko hagiye habaho ibihe byo kwica Abatutsi ababishe ntibabibazwe ahubwo bakabihemberwa.”
Mu 1959, Abatutsi benshi barameneshejwe abandi baricwa, abarokotse bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi, abasigaye mu gihugu bakomeza gutotezwa.
Icyo gihe bamwe mu babigizemo uruhare bahembwe kuba ba Perefe cyangwa burugumesitiri kandi ni ko byakomeje kumera no mu myaka yakurikiyeho.
Ati “Aho ni ho havuye Gacaca n’ibindi.”
Muri ibyo bihe, u Rwanda rwari rumaze igihe mu ntambara yiswe iy’abacengezi, birumvikana ko ibyaganirirwaga hatari kuburamo ingingo ijyanye n’umutekano.
Muri ibyo biganiro hanzu we ko umutekano w’Igihugu udashinzwe ingabo z’igihugu, abapolisi n’urwego rwa Minicipale gusa ahubwo ko ukwiye kuba inshingano ya buri wese.
Ati “Twanzuye ko mu gihe buri wese abona umutekano wa mugenzi we usumbirijwe, niba afite icyo akora aba akwiye kugikora kugira ngo atabare ariko mu gihe abatabaye batabishoboye bakitabaza n’ingabo.”
Indi ngingo yaganiriweho ni irebana n’imiyoborere y’igihugu hagamijwe kubaka ubuyobozi bushya bwagombaga kugikura mu icuraburindi no kongera kugisana nyuma yo kwangirika.
Muri icyo gihe, abayitabiriye barebeye hamwe umurongo na demokarasi bikwiye kubakirwaho umusingi w’u Rwanda bemeranywa ko hagomba kubaho ubuyobozi bushingiye ku muturage kandi bumuha ijambo mu bimukorerwa.
Amb. Dr. Murigande yemeza ko ari ho havuye politiki yo gusaranganya ubutegetsi aho gukoresha Politiki yo guterana amagambo no gushyamirana.
Ati “Mu gihugu nk’icyacu nta guheza gukwiriye kubaho, ni yo wajya mu matora ukayatsinda ntabwo tuzakora ya demokarasi ivuga ngo utsinze atwara byose ahubwo tuzagira demokarasi n’ubuyobozi bisangiwe na bose.”
Icyerekezo 2020 cyabaye imbarutso y’ubukungu u Rwanda rugezeho kuri ubu cyahangiwe mu biganiro byo mu rugwiro, ndetse hari n’imishinga migari y’ubukungu yatekerejweho muri izo nama.
Nubwo igihugu kimaze gutera imbere si ko byabaye igihe cyose, kuko politiki y’ivanguramoko yabibwe n’abakoloni ikavomererwa n’abenegihugu yaje koreka u Rwanda.
Yatumye rusenywa bikomeye, ku buryo kongera kurwubaka byasabye guhera ku busa no gushaka ibisubizo birambye byo kuzahura ubukungu bwarwo.
Dr. Charles Murigande ati “Ni bwo havuyemo nk’inkingi eshanu twakubakiraho ubukungu ari na zo zaje kuvamo icyerekezo 2020.”
Yongeyeho ati “Ntabwo navuga ibintu byose bikorwa ubu byavuye aho ngaho ariko twashyizeho umusingi twubakiraho u Rwanda rushya. Akenshi ibyo bitekerezo twabaga twabiganiriye muri FPR, tukabizana tukabisangiza n’abandi tukabyemeranyaho.”
Yagaragaje ko intego z’ibyo biganiro kwari ukubaka igihugu gishoboye kandi gihura n’ibyifuzo by’abaturage.
Dr. Charles Murigande ni umugabo ufite ibigwi bikomeye muri Politiki y’u Rwanda.
Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Umunyamabanga Mukuru wa FPR -Inkotanyi, Minisitiri muri Minisiteri zinyuranye zirimo iy’Ububanyi n’amahanga, iyari iyo gutwara abantu n’Itumanaho, iy’Uburezi n’iy’ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!