Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi kubakorera iteme rihuza abaturage bahatuye ahitwa Rurongora.
Benshi muri bo bavuga ko babangamiwe cyane n’amazi yuzura mu muhanda maze bamwe muri bo bakarara mu mihana kuko baba babuze uko bakwambuka umugezi.
Mu Kagari ka Buhanda ahitwa i Joma, aba baturage bahaturiye bamaranye iminsi ikibazo giterwa no kuba iteme riri ahitwa kuri Rurongora ribahuza N’akagari ka Murama (…)
Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi kubakorera iteme rihuza abaturage bahatuye ahitwa Rurongora.
Benshi muri bo bavuga ko babangamiwe cyane n’amazi yuzura mu muhanda maze bamwe muri bo bakarara mu mihana kuko baba babuze uko bakwambuka umugezi.
Mu Kagari ka Buhanda ahitwa i Joma, aba baturage bahaturiye bamaranye iminsi ikibazo giterwa no kuba iteme riri ahitwa kuri Rurongora ribahuza N’akagari ka Murama kuko iryari rihari ryasibamye, rikaba ritagitambutsa amazi nk’uko mbere byahoze kurubu amazi akaba yuzura mu muhanda.
Iki kibazo abaturage bakunze guhura nacyo mu gihe k’imvura, aho amazi arenga iteme meza agasendera mu muhanda wose akawuzuramo.
Mu tugari dukikije iri teme, harimo ibikorwa by’amajyambere bitandukanye nk’amashuri yisumbuye; ibitaro, centre z’ubucuruzi ndetse na Kaminuza.
Muri aka gace kandi habarizwa abamotari batwara abantu kuri za moto, ibi bivuze neza ko usanga urujya n’uruza rw’abantu bifashisha iri teme rya Rurongora bambuka bagana ibi bikorwa by’amajyambere bitandukanye.
Mu gihe cy’imvura nk’iyo muri Mata, benshi mu baturage ubuhahirane bwabo burahadindirira, kuko bamwe muri bo bahura n’ikibazo cyo kubura uko bambuka umugezi ngo bajye hakurya.
Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko rimwe na rimwe babura uburyo bakwambuka, maze bakarara mu gasozi bitewe n’uko iteme riba ryuzuye, umuhanda wasibamye.
Nkuko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda kabera, avuga ko iri teme rituma abagenzi badakomeza ingendo zabo nk’uko bikwiye rigiye kuzubakwa ku buryo bunoze, bafifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, akomeza avuga ko ikibazo cyo kubaka iteme rya Rurongora cyizwi neza kandi kigiye kwitabwaho mu minsi mike bafatanije n’Umurenge wa Bweramana.
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, kuri icyi kibazo ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.
Ni inkuru ya Jean Damascène NTIHINYUZWA
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!