Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32, mu Karere ka Musanze hatashywe inzu z’amagorofa 22 mashya zubatswe mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gushimangira ko ubutwari bunajyana n’ibikorwa by’iterambere.
Icyo gikorwa cyabaye ku itariki 1 Gashyantare 2026 ndetse cyari kimwe mu bice bigize umuhango wo kwizihiza Intwari z’Igihugu.
Inzu zatashywe zitangirwamo serivisi zitandukanye ziherereye mu Mujyi wa Musanze no ku nkengero zawo harimo izikorerwamo ubucuruzi, ikigo cy’amashuri, amahoteli n’ibindi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye RBA ko nyuma yo gutaha ayo magorofa hagiye no gukorwa imihanda ya kaburimbo ijyaho ku buryo abazajya bahagana bazajya boroherwa no gukora ingendo.
Ati “Imihanda igana kuri aya mahoteli twatashye igomba kuba ari myiza ku buryo umuntu ugiye kuri hoteli atazajya agenda mu byondo cyangwa mu ivumbi mu gihe cy’izuba. Ibyo na byo twabyumvikanyeho n’Inama Njyanama y’Akarere kandi muraza kubona impinduka mu gihe cya vuba.”
Uretse mu Karere ka Musanze, n’ahandi hirya no hino mu gihugu, kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu waranzwe no gutaha ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo ibiraro, imihanda, inzu zo guturamo, amavuriro, kwegerezwa amazi meza, koroza abaturage inka n’ibindi.
Mu butumwa bwa Perezida Kagame bugaruka ku Munsi w’Intwari z’Igihugu yatanze ku itariki 1 Gashyantare, yavuze ko kuba haragenwe umunsi wo kwizihiza no kuzirikana Intwari z’Igihugu bigaragaza ko hari ibyo Igihugu cyanyuzemo byasabye imbaraga z’ubutwari.
Yagize ati “Uyu ni umwanya wo kutwibutsa ibyo twaciyemo bikomeye nk’Igihugu n’ibyo turi gucamo ndetse n’ibyo dutegerejweho bizatuma dushobora kubitsinda.”
Intara y’Amajyaruguru ni imwe mu bice by’u Rwanda bigira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, ubukerarugendo n’amahoteli, ubuhinzi n’ibindi bikaba mu bikorwa by’ibanze byinjiriza akayabo abahatuye.
Ni iwabo w’ibyiza nyaburanga birangajwe imbere na Pariki y’Ibirunga ibarizwamo ingangi zo mu misozi miremire zisigariye hake ku Isi, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.
Nko mu Karere ka Musanze, mbere yo gutaha izi nyubako nshya, habarizwaga hoteli zirenga 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!