IGIHE

Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda kubaka imihanda yo mu kirere, bahereye k’uwa Giporoso-Masaka

0 24-06-2026 - saa 13:33, Léonidas Muhire

Itsinda ry’abiga mu Ishami rya Civil Engineering muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) batangiye kwigishwa n’Abashinwa bo muri sosiyete ya Hunan Road and Bridge Construction Group Company Ltd, bazubaka umuhanda Giporoso-Masaka, babasobanurira imikorere yabo ku buryo bazabasigira ubumenyi bwo kubaka imihanda yo mu kirere.

Kuri uyu wa 23 Kamena 2026 ni bwo iri tsinda ry’abanyeshuri ryatangiye guhugurwa n’Abashinwa.

Byatangiriye i Ndera ahari ikigo cy’Abashinwa kiri gutegurirwamo imirimo yo gutangira kubaka umuhanda Giporoso-Masaka.

Umuhanda Giporoso-Masaka uzaba ureshya n’ibilometero 10,3 kandi uzaba ugizwe n’ibice bine.

Uzashyirwaho igice cyo hejuru kizaba kireshya na kilometero 1,3 kizava i Remera ahazwi nko kuri Prince House kigana ahazwi nko ku Cyamitsingi mu Karere ka Gasabo, n’undi ujya i Masaka.

Uzubakwa ku nkunga y’u Bushinwa ndetse kuri ubu imirimo mbanzirizamushinga yo gutegura aho uzubakwa igeze kure ku buryo nko mu mezi abiri ari imbere uzaba watangiye kubakwa.

Abo banyeshuri basuye icyo kigo ndetse bagira n’ibyo basobanurirwa nk’abari mu ishuri ariko iyo gahunda izakomeza no mu gihe cyo kubaka uwo muhanda bazahabwemo n’imenyerezamwuga nyuma n’akazi.

Dr. Bahati Pierre Anthyme wigisha mu Ishami rya Civil Engineering muri RP Kigali College yabwiye IGIHE ko nubwo bigisha no kubaka imihanda yo mu kirere, abanyeshuri babo bagiraga imbogamizi zo kutagira aho babikora mu Rwanda.

Ati “Iyo mihanda nta hantu iri mu Rwanda rero abanyeshuri bacu bagiye gufatirana aya mahirwe bakorane n’Abashinwa. Hari ikoranabuhanga ryabo mu kuyubaka bazabigisha banarebe uko umushinga w’iyo mihanda utegurwa noneho bajye no kuyubaka bari kumwe.”

Yongeyeho ko abo banyeshuri uwo muhanda nurangira bazasigara bafatanya n’Abashinwa kuwucunga nko mu gihe ukeneye gusanwa babikorane nyuma bazasigare babikora bonyine, ndetse hari na gahunda ko bazafasha Igihugu gutangira kwiyubakira iyo mihanda mu myaka iri imbere.

Abo banyeshuri kuri ubu batangiye ari 35 bazagira n’igihe cyo kujya gukora irindi myenyerezamwuga mu Bushinwa ku buryo bazaba bafite ubumenyi buhagije.

Byiringiro Honore wiga muri RP Kigali College yavuze ko ku ishuri ubumenyi babuhabwa, ariko ko iyo bataragera aho ibikorwa byo mu ngiro bibera haba hakirimo icyuho.

Ati “Mu bijyanye n’ubwubatsi usanga atari henshi wabona imashini zikoresha ariko hano ahari imashini zipima ubukomere bw’ubutaka ziri ‘automatique’ twahabonye zihutisha akazi.”

Yongeyeho ko ayo ari amahirwe kuri bo yo kumenya uko ibintu bikorwa kandi ko asanga nko mu myaka itatu iri imbere na bo bazaba bafite ubushobozi bwo guhangana n’abanyamahanga bahabwa gukora iyo mirimo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko urwego rw’ubwubatsi mu gihugu cye rwateye imbere cyane ndetse ubumenyi bwabo bwifashishwa mu bikorwaremezo hirya no hino ku Isi ariko ko ubu barajwe ishinga no kubusangiza abandi.

Ati “Twubatse ibikorwaremezo byinshi muri Afurika no muri iki gihugu ariko nshaka ko tugira ikintu twibaza. Ntabwo icyo tuzibukirwaho muri Afurika ari umubare w’ibilometero by’imihanda twubatse ahubwo tuzibukirwa ku mubare w’abantu twabyigishije. Kuzamura abakozi ba hano ni byo bizatuma tuva ku byakorewe mu Bushinwa gusa ahubwo bibe ibyakozwe dufatanyije na Afurika.”

Umuhanda Giporoso-Masaka uri kujyana n’indi mishinga yo kuvugurura amasangano y’imihanda i Kigali, arimo irya ahazwi nka Chez Lando n’irya Gishushu na Sonatubes.

Iyo mishinga yo kuvugurura ayo masangano y’imihanda izatwara arenga miliyoni 100$ azatangwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ariko umuhanda wo uzubakwa ku nkunga y’u Bushinwa wose.

Abashinwa bagaragaje uko bategura imishinga yo kubaka imihanda
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko urwego rw’ubwubatsi mu gihugu cye rwateye imbere ariko ko ubu barajwe ishinga no gusangiza abandi ubumenyi
Bimwe mu bikoresho bizubakishwa umuhanda Giporoso-Maska bigeze kure bitegurwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza