Sylvester Stallone uzwi muri sinema nka Rambo yatangaje ko yicuza ibihe byo guhangana bikomeye yagiranye na mugenzi we Arnold Schwarzenegger, nubwo avuga ko byamuzamuriye izina mu mwuga we nyuma bakaza kuba inshuti.
Ni bimwe mu byo Stallone, wamamaye yavuze ku wa 26 Nzeri 2026 mu kiganiro ‘The Interview’ cya The New York Times.
Ati “Yari ikigeragezo. Ni ukuri birahagije, twarabikoze. Twarahanganye, ibyaje kumbera byiza. Nagiranye ibihe bimwe na we kandi ndicuza kuri bimwe mu bintu namuvuzeho. Yandwanyije mu buryo bwa gihanzi, nanjye mbikora ntyo. Nari mukeba we. Yari mukeba wanjye”.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu zirimo Rocky, First Blood/Rambo, na The Expendables; kimwe na Schwarzenegger wamamaye mu zirimo Commando, Predator, n’izindi; yagaragaje ko byatumye bagira amazina akomeye.
Ati “Byaduteye gukomeza gutera imbere, tuba ibirangirire kurushaho, ibikorwa biriyongera, twubaka umubiri kurushaho, filime zacu zigera kure, byose birakura kugeza ubwo ntekereza ko twaremye ikintu kitazigera cyongera kubaho ukundi. Ibyo bihe bya za 1980 ubwo hari filime z’ibikorwa by’intambara jye na we twari tuyoboye”.
Stallone yakomeje avuga ko yibonaga nk’umukinnyi wa filime usanzwe, mu gihe Schwarzenegger yinjiye muri sinema, y’i Hollywood muri Amerika, nk’umukinnyi w’imyitozo yo kubaka umubiri.
Ubwo Schwarzenegger yatangiraga gutsindira ibihembo byinshi mu mwuga we, Stallone yahise abona ashaka uburyo yahangana na we imyaka n’imyaka.
Nyuma baje guhurira muri filime yitwa ‘The Expendables’ ndetse Stallone yagize ati "Ndamurota. Bimeze nk’aho ndi mu mutwe we nanjye ari mu wanjye. Ntibikunze kubaho ubundi”.
Stallone yemeje ko Schwarzenegger yageze aho amutumira mu bikorwa bya politike undi akabishidikanyaho yumva ko bitagakwiye, n’ubwo yaje kubyemera. Muri icyo gihe Schwarzenegger yari Guverineri wa 38 wa Leta ya California muri Amerika, aho yayoboye kuva mu 2003 kugeza mu 2011.
Stallone w’imyaka 80 na Schwarzenegger w’imyaka 79 y’amavuko batangiye gushwana mu birori byatangiwemo ibihembo bya Golden Globes mu 1977 aho Stallone yajugunye indabo kuri Schwarzenegger wari utwaye igihembo undi atashye amara masa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!