Priscilla Ojo, umugore w’umuhanzi Juma Jux wo muri Tanzania, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko Lizzy Anjorin usanzwe ari umukinnyi n’umushoramari wa sinema wavuze ko uyu mugore aherutse kujya kuvumba mu bukwe ajyanywe na nyina Iyabo Ojo.
Priscilla Ojo ni umukobwa wa Iyabo Ojo usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria. Bari batashye ubukwe bwa Ebiere na Soso Soberekon utunganya indirimbo z’abahanzi muri Nigeria by’umwihariko muri studio ya White Lion Global. Bwabereye muri Leta ya Delta muri Nigeria.
Icyakora uyu Lizzy Anjorin, yagaragaje amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Priscilla Ojo na nyina batashye ubu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko nta butumire bari barigeze bahabwa.
Ashinja nyina wa Priscilla kubutaha ashishikajwe no kwibonera impano z’amafaranga, azihawe n’abanyacyubahiro babutashye. Ikindi ashingiraho ni uko nta wundi muntu wigeze ubutaha yitwaje umwana we.
Ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, Priscilla Ojo na we yagiye ku mbuga nkoranyambaga asubiza Lizzy ndetse avuga ko yataye umutwe.
Ati “Sinzigera na rimwe njya aho ntatumiwe. Sindi umwana. Ndi umugore n’umubyeyi kandi mbasha kwifatira imyanzuro yanjye. Nari naracecetse kuri uyu mugore kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ndi gutunganya ikirego cyanjye.”
Ubu bukwe bari batashye bwakomeje kuvugisha abantu ururondogoro ahanini bitewe n’ibyamamare muri sinema, byabwitabiriye ndetse n’ibinyabiziga birimo imodoka zihenze byabazengurukije imihanda y’i Lagos mu Murwa Mukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!