Umunyamerika RJ Mitte wamamaye muri filime y’uruhererekane “Breaking Bad”, aho yakinnye ari Walter White Jr., yapfuye afite imyaka 34.
Abamuhagarariye babitangaje ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026. Icyateye urupfu rwe nticyahise gitangazwa.
Mitte yari afite ubumuga bwa “cerebral palsy”, buterwa n’ikibazo cy’ubwonko kigira ingaruka ku mikorere y’imikaya no ku bushobozi bwo kugenda.
Uretse gukina filime, yari azwi mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, by’umwihariko ko bahabwa amahirwe kandi bakagaragara muri sinema no kuri televiziyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Sean Reilly, abamuhagarariye bagize bati “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa RJ Mitte, umukinnyi wa filime twakundaga, wagiraga ibikorwa byo gufasha abandi kandi waharaniraga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.”
Mitte yatangiye kugaragara muri “Breaking Bad” mu 2008, akina ari umuhungu wa Walter White, umwarimu w’ubutabire wahindutse umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge. Walter White yakinnye na Bryan Cranston.
Reilly yavuze ko ubuzima Mitte yabayemo afite ubumuga bwamufashije gukina uwo mwanya mu buryo bw’umwimerere, ndetse bukamuha urubuga rwo gukangurira abantu gusobanukirwa ubumuga no guha ababufite amahirwe angana n’ay’abandi.
Yabaye ambasaderi w’umuryango United Cerebral Palsy. Yanayoboye The Mitte Foundation, ifasha mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Reilly yakomeje ati “Yanabaye Perezida wa The Mitte Foundation, ashyigikira ibikorwa byo gufasha abandi n’imishinga y’abaturage, ari na ko akoresha ijambo yari afite mu kurwanya imyumvire ibogamye ku bantu bafite ubumuga no guharanira ko barushaho kugaragara muri filime no mu biganiro bya televiziyo.”
“Breaking Bad”, yerekanwe mu byiciro bitanu hagati ya 2008 na 2013, ikunze gushimwa nk’imwe muri filime zahinduye byinshi mu myerekanire ya filime kuri televiziyo. Ikinyamakuru The New York Times giherutse kuyishyira ku mwanya wa mbere muri filime z’uruhererekane nziza kurusha izindi zo mu kinyejana cya 21.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!