IGIHE

Hategujwe ‘Black Panther 3’, Chadwick Boseman abonerwa umusimbura

0 26-07-2026 - saa 11:31, IGIHE

Umukinnyi wa filime w’Umwongereza, David Jonsson, ni we watoranyijwe kuzakina nka T’Challa II (Black panther), umuhungu wa T’Challa muri filime nshya ya ‘Black Panther 3’. Uyu mwanya wari usanzwe ari uwa nyakwigendera Chadwick Boseman.

Icyemezo cyo guha David Jonsson uyu mwanya cyatangajwe mu birori bya Comic-Con byabereye i San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 25 Nyakanga 2026.

Umuyobozi wa filime, Ryan Coogler, yatangaje ko David Jonsson ari we uzakomereza aho Boseman yari agejeje.

Muri iki gice cya gatatu cya Black Panther, T’Challa II azaba amaze gukura ndetse azagaragazwa nk’umuntu utangiye urugendo rwo kwitegura kuzaba umuyobozi wa Wakanda. Uyu mwana yagaragaye bwa mbere mu gice cya filime ‘Black Panther: Wakanda Forever’ cyasohotse mu 2022.

Chadwick Boseman, wakinnye nka T’Challa muri filime ya mbere ya ‘Black Panther’ yasohotse mu 2018, yitabye Imana muri Kanama 2020 azize kanseri, afite imyaka 43. Nyuma y’urupfu rwe, Marvel Studios yari yahisemo kutongera gushaka undi mukinnyi wo kumusimbura muri uwo mwanya, ahubwo ikomeza inkuru ya Wakanda mu buryo bwubaha umurage we.

Filime ya Black Panther yabaye imwe mu zakunzwe cyane ku Isi, aho yinjije asaga miliyari 1.3 z’Amadolari ku isoko mpuzamahanga ndetse igatwara ibihembo bitatu bya Oscar. Yagize kandi uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Chadwick Boseman nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema mpuzamahanga.

Mu gutangaza uyu mukinnyi mushya, Ryan Coogler yavuze ko intego ari ugukomeza kubakira ku murage Chadwick Boseman yasize, ndetse no gukomeza kuvuga inkuru ya Wakanda n’abayigize.

David Jonsson ni umukinnyi wamenyekanye nyuma yo gukina nka Gus Sackey muri filime y’uruhererekane ya HBO yitwa ‘Industry’. Yanagaragaye muri filime zirimo ‘Rye Lane’, ‘Alien: Romulus’ na ‘The Long Walk’, aho yaje no guhabwa igihembo cya BAFTA Rising Star Award mu 2025.

Muri ‘Black Panther 3’ hazagaragaramo abakinnyi bamenyerewe muri iyi filime barimo Letitia Wright, uzongera gukina nka Shuri, ndetse na Winston Duke, uzagaruka nka M’Baku. Iyi filime izongera kuyoborwa na Ryan Coogler, wayoboye n’izayibanjirije.

‘Black Panther 3’ iteganyijwe kuzasohoka ku wa 15 Ukuboza 2028, ikaba izaba ikomeje inkuru ya Wakanda binyuze ku gisekuru gishya nyuma y’urupfu rwa Chadwick Boseman.

Reba ’trailer’ y’igice giheruka cya filime Black Panther

David Jonsson (ubanza iburyo) azakina ari T’Challa II muri ‘Black Panther 3’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza