IGIHE

Igice cya kabiri cya filime ya ‘Wild Flower’ cyatangiye kwerekanwa

0 10-12-2021 - saa 12:06, Uwiduhaye Theos

Filime y’uruhererekane yamenyekanye nka ‘Wild Flower’ yo muri Philippines, igice cyayo cya kabiri cyatangiye kwerekanwa kuri StarTimes.

Iyi filime yatangiye gutambuka kuri StarTimes BTV shene ya 124 kuri dekoderi ikoresha antene y’udushami no kuri shene ya 776 kuri dekoderi ikoresha dish (igisahane).

Iyi filime, igice cya kabiri gifite ibice 66, dore ko iya mbere yari ifite ibice 67, ikazajya inyura kuri BTV , buri munsi guhera saa moya z’umugoroba na saa yine za mu gitondo bukeye bwaho ku bataraye babashije kuyibona.

Yakunzwe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi kubera impamvu ebyiri nyamukuru zasobanuwe na Paluku René (Pedro) umukozi wa StarTimes.

Yavuze ko impamvu ziri mu zatumye ikundwa harimo uburyo ikinwemo ndetse n’uko yasobanuwe mu Kinyarwanda.

Ati “Impamvu iyi filime yakunzwe cyane ndetse ikomeje gukundwa, ni yo yabimburiye izindi mu gushyirwa mu Kinyarwanda (Dubbing). Ibi bikiyongera ku nkuru yayo ikinanwe ubuhanga bukurura amarangamutima y’abayireba.”

‘Wild Flower’ ni filime y’uruhererekane yakinwe mu rurimi rw’Abanya-Philipine. Ishyirwa mu Kinyarwanda n’ikigo kizobereye mu busemuzi bwa filime Dubbing Rwanda Industry Ltd.

Yatangiye kunyura kuri BTV tariki ya 15 Ukwakira 2021 akaba ari bwo igice cya mbere cyatangiye gutambuka.

Kugeza ubu uburyo bwa (Dubbing) ni bumwe mu bugezweho kandi bukoreshwa cyane ku isi bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abantu uko bajya bareba filime bakayumva hatabayeho imbogamizi z’ururimi nk’uko byahoze kera.

Bikoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere nka Espagne, mu Budage, ibihugu nka za Philipine, u Buhinde, u Bushinwa n’u Bufaransa ndetse no mu Rwanda bikaba bimaze igihe bikorwa.

Nyuma y’igice cya mbere cya ‘Wild Flower’ habaye ikusanyamakuru, rigamije kureba uko iyi filime ikurikirwa. Biza kugaragara ko abayikurikira bari mu bice bitendukanye by’igihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo nko mu Burundi na RDC.

Kureba iyi filime kuri StarTimes byaroroshye cyane ko yagabanijwe ibiciro muri ibi bihe bya Noheli muri Poromosiyo ya ‘StarTimes Wisheya’ ukayigura muri Package ya Sabana ukayihabwa n’ibikoresho bigendana nayo byose n’ifatabuguzi ry’ukwezi ku ubuntu ureba shene zose za StarTimes ndetse ukajya mu bahabwa amahirwe yo kuba watombora ibihembo byinshi bitandukanye birimo amafaranga, televisiyo n’ibindi byinshi muri ibi bihe bya Noheli.

Igice cya kabiri cya 'Wild Flower' kiri kunyuzwa kuri StarTimes
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza