IGIHE

Ghana yashyizeho ibihano bikakaye kuri televiziyo zayo zerekana filime zo muri Nigeria

0 15-07-2026 - saa 23:25, Gilbert Ukwizagira

Leta ya Ghana yatangaje ko igiye guhiga bukware televiziyo zikorera muri iki gihugu zizerekana filime zo muri Nigeria nta burenganzira zabiherewe.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Filime muri Ghana (NFA), James Gardiner, yabikomojeho avuga ko izo televiziyo zibikora nta ruhushya zizahanwa bikomeye.

Yabivuze ubwo yaganiraga na Uchenna Mbunabo, umwe mu batunganya filime muri Nigeria, winubaga avuga ko filime zabo zibyazwa umusaruro n’izo televiziyo nta burenganzira zihawe.

Mbunabo yagize ati “Namenye ko televiziyo zo muri Ghana ziri kwiba filime zacu zikazerekana ku buntu ntizihanwe. Biremewe mu gihugu cyanyu ko televiziyo zijya kuri YouTube zigakuraho filime, zakozwe abantu biyushye akuya, zikerekana ku buntu?”

Atazuyaje, Gardiner yahise asubiza ati “Ntabwo byemewe”.

Ubwo yari amubajije icyo Ghana yaba igiye kubikoraho, uyu muyobozi yavuze ko biri kwitabwaho.

Ati “Icyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi turi kugerageza gukemura. Twakoze inama na Minisiteri y’Itumanaho, Komisiyo y’Igihugu y’Itangazamakuru (NMC) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itumanaho (NCA), bishinzwe imikorere ya televiziyo mu gihugu. Turi kugerageza gutunganya itegeko rikuraho impushya zose kandi [izo televiziyo] zizagaruka zikorera mu murongo mwiza”.

Ubwo yari abajijwe igihe bizatwara, uyu muyobozi yahamije ko bigomba gukorwa mu mwaka utaha wa 2027.

Aya makuru aje nyuma y’igihe abatunganya filime bo muri Nigeria barira ayo kwarika nyuma yo kugaragaza ko bibwa ibihangano byabo na zimwe muri televiziyo zo muri Ghana.

Abo barimo Bimbo Ademoye, Omoni Oboli, Mercy Johnson, Ruth Kadiri n’abandi.

Ghana yashyizeho ibihano bikakaye kuri televiziyo zayo zerekana filime zo muri Nigeria
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza