Filime yitwa ‘Michael’ ivuga ku buzima bw’umuhanzi w’icyamamare, Micheal Jackson, yanditse amateka mashya muri sinema y’Isi, kuko yabaye filime yinjije amafaranga menshi cyane kurusha izindi zivuga ku buzima bw’abantu runaka ku giti cyabo.
Iyi filime yakozwe na Lionsgate yasohotse ku wa 24 Mata 2026 ndetse umwana uyikinamo yigana Michael Jackson ni umuhungu Micheal Jackson abereye se wabo. Amakuru agaragaza ko iyi filime imaze kwinjiza abarirwa muri 977.456.000$.
Ni mu gihe yambuye aka gahigo iyitwa Oppenheimer yatunganyijwe na Christopher Nolan igasohoka mu 2023 ndetse ikanatwara igihembo cya Oscar. Yo imaze kwinjiza abarirwa muri 976.779.216$.
Iyi, ivuga ku buzima bwa J. Robert Oppenheimer wabaye umwe mu bahanga ba mbere bakoze ibisasu bikomeye byifashishijwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Inzobere mu ruganda rwa sinema zivuga ko filime ‘Michael’, bitewe n’ukuntu ikomeje gukundwa ku Isi, izinjiza amafaranga menshi azarenga miliyari y’Amadolari ya Amerika mu byumweru biri imbere.
Iyi filime yayobowe n’umuhanga witwa Antoine Fuqua, yategujwe mu mwaka 2025 icyo gihe ivugisha benshi bibazaga uko izaba imeze bijyanye n’uko Micheal Jackson ivugaho benshi bamufata nk’umwami w’injyana ya Pop ku Isi. Yasohotse nyuma y’imyaka isaga 16 Micheal Jackson yitabye Imana.
Jaafar Jackson, uyikinamo nka Micheal Jackson, ni umuhungu wa Jermaine Jackson. Uyu Jermaine akaba ari umugabo uvukana na Micheal Jackson. Yanabanye na Michael Jackson mu itsinda ry’umuziki ryitwaga ‘Jackson 5’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!