Emmy Awards 2026: ‘The Pitt’ na ‘Widow’s Bay’ zihariye ibihembo
0
15-09-2026 - saa 09:12, Umwali Zhuri
Ibihembo bya Primetime Emmy Awards 2026 byatanzwe ku nshuro ya 78 mu ijoro ryo ku wa Mbere, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho The Pitt yongeye kwegukana igihembo cya filime y’uruhererekane nziza, mu gihe Widow’s Bay yahize izindi muri filimi zisekeje.
The Pitt, filime ishingiye ku buzima bwo mu bitaro, yegukanye igihembo cya Outstanding Drama Series ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Noah Wyle uyikinamo yatsindiye igihembo cy’umukinnyi w’umugabo witwaye neza muri drama.
Mu cyiciro cya filimi zisekeje, “Widow’s Bay” ni yo yegukanye igihembo cya filimi y’uruhererekane nziza.
Matthew Rhys yatsindiye igihembo cy’umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filimi z’urwenya, Stephen Root aba umukinnyi w’umugabo wunganira abandi witwaye neza, naho Kate O’Flynn yegukana icy’umukinnyi w’umugore wunganira abandi. Hiro Murai yahawe igihembo cyo kuyobora filimi z’urwenya, naho Katie Dippold atsindira kuyandika.
Jean Smart wo muri Hacks yakomeje kwandika amateka, yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umugore wa mbere muri filimi z’urwenya ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Ni Emmy ye ya munani muri rusange, bituma agira agahigo kari gafitwe na Cloris Leachman na Julia Louis-Dreyfus, Allison Janney na we akaba yageze kuri uwo mubare muri uyu mwaka. Smart kandi yabaye umugore wa mbere wegukanye iki gihembo muri buri mwaka yakinnyemo filimi y’uruhererekane.
Abegukanye ibihembo bose
Filime y’uruhererekane y’urwenya: “Widow’s Bay”
Filime y’uruhererekane ya drama: “The Pitt”
Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane y’urwenya: Matthew Rhys, “Widow’s Bay”
Umukinnyi w’umugore wa mbere muri filime y’uruhererekane y’urwenya: Jean Smart, “Hacks”
Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane ya drama: Noah Wyle, “The Pitt”
Umukinnyi w’umugore wa mbere muri filime y’uruhererekane ya drama: Rhea Seehorn, “Pluribus”
Filime y’uruhererekane ngufi cyangwa igizwe n’inkuru zitandukanye: “DTF St. Louis”
Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane ngufi, igizwe n’inkuru zitandukanye cyangwa filime: Matthew Rhys, “The Beast in Me”
Umukinnyi w’umugabo wunganira abandi muri filime y’uruhererekane ya drama: Tom Pelphrey, “Task”
Umukinnyi w’umugore wunganira abandi muri filime y’uruhererekane ya drama: Allison Janney, “The Diplomat”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!