Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Burundi, Evelyne Butoyi, ntiyumva impamvu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itumanaho (CNC) rwabujije radiyo na televiziyo gucuranga indirimbo ya B-Face na Big Fizzo.
‘Niruze’ ya Big Fizzo yasohotse tariki ya 15 Nzeri, mu njyana ya ‘Rap’. Uyu muhanzi yumvikana avuga ko ari we mucunguzi w’umuziki, yihanangiriza abo ashinja “kurapa nka mapengu”, asobanura ko azi umuziki kuko wuzuyemo ihangana.
Big Fizzo ati “Wicarana n’imbwa ukahakura imbaragasa…kandi umuvura amaso, bwaca akayagukanurira.”
Indirimbo Sokwe ya B-Face yasohotse tariki ya 21 Nzeri 2026. Yumvikanamo uyu muraperi yivuga ibigwi imbere y’abandi bahanganye mu muziki.
Ati “Uzabaze utundi turaperi tuntinya kubi. Gutinya umuntu nkanjye kirazira, reka imisega, n’intare ndazimira.”
Ku wa 25 Nzeri, Perezida wa CNC, Ambasaseri Espérance Ndayizeye, yatangaje ko nyuma y’aho uru rwego rusuzumye izi ndirimbo, rugasanga zirimo amagambo mabi, ateye isoni, atukana, anaharabikana, rwafashe icyemezo cyo kuzica mu bitangazamakuru kuko ngo zihabanye n’indangagaciro z’u Burundi.
Ambasaderi Ndayizeye yasabye ubuyobozi bw’ibitangazamakuru kubahiriza iki cyemezo, abumenyesha ko nibikirengaho bizafatirwa ingamba ziteganywa n’amategeko.
Kuri uyu wa 26 Nzeri, Minisitiri Butoyi yatangaje ko yumvise izi ndirimbo zombi, asanga zifite umudiho wo kwidagadura mu rubyiruko, atekereza ko abahanzi bazisohoye mu rwego rwo gutaramira abakunzi babo.
Ati “Nakomeje kumva neza indirimbo ‘Sokwe’ ya B Face na ‘Niruze’ ya Big Fizzo’, nasanze ari imiziki ifite umudiho wo kwidagadura mu rubyiruko, ntekereza ko zasohotse kugira ngo batarame, bataramire n’abakunzi.”
Minisitiri Butoyi ati “N’ubu ndacyumva kugira ngo menye icyatumye CNC isohora itangazo ribuza ko zicurangwa mu maradiyo.”
Izi ndirimbo ziri mu zikunzwe cyane mu Burundi. Kuba ziciwe mu bitangazamakuru bifatwa nko kubavutsa uburenganzira bwo kwidagadura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!