IGIHE

Urubyiniro si mu rusengero- Minisitiri Utumatwishima yasubije abanenze imyambarire ya Doja Cat

0 18-03-2026 - saa 11:43, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yamenyesheje abanenze imyambarire y’umuhanzi Doja Cat ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa se Inteko y’Umuco.

Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye ataramiye Abanyarwanda muri B.K Arena binyuze mu bitaramo bya MoveAfrika, abenshi banyurwa n’ibihangano bye birimo ‘B*tch I’am Cow’, ‘Paint the Town Red’ na ‘Say So’.

Ibitaramo bya MoveAfrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen, utumira ibyamamare mu muziki ku rwego rw’Isi kugira ngo bitaramire abaturage bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda.

Akenshi mu gihe iyo mu Rwanda habaye ibitaramo by’umuziki utari uramya cyangwa uhimbaza Imana, Abanyarwanda bayoboka imbuga nkoranyambaga bakajya impaka ku myambarire, yaba iy’abafana cyangwa abahanzi.

Nubwo Abanyarwanda benshi bemeza ko Doja Cat yitwaye neza ku rubyiniro, bamwe bamurebeye mu ndorerwamo y’imyambarire yagaragazaga igice kinini cy’amatako ye, bagerageza kubisanisha n’umuco nyarwanda.

Hari abatangiye kwibaza niba umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwandakazi na we atazambara nka Doja Cat, agafatwa nk’uwishe umuco nyarwanda avuye ku rubyiniro. Hari abagiye kure bahamya ko umuco uri mu kaga.

Minisitiri Utumatwishima yasubije ko Abanyarwanda bakwiye kuzamura imyumvire, bakamenya ko umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe kandi ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa Inteko y’Umuco.
Ati “Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwandakazi uzigana imitaramire nk’iya Doja Cat azaba ataratojwe.

Amala Ratna Zandile Dlamini uzwi mu muziki nka Doja Cat yaraye ataramiye Abanyarwanda, biratinda
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko Doja Cat yataramiye Abanyarwanda bijyanye n'ubuhanzi bwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza