IGIHE

Tems yakuyeho agahigo ka Tyla

0 24-02-2026 - saa 08:57, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, wamamaye cyane ku izina rya Tems, yafashe umwanya wa mbere mu bahanzi bafite ababumva benshi ku kwezi ku rubuga rwa Spotify. Ni umwanya wari ufitwe na Tyla wo muri Afurika y’Epfo.

Tems afite abamwumva miliyoni 38,3 buri kwezi, mu gihe mugenzi we, Tyla afite abamwumva miliyoni 38, 2 kuri uru rubuga.

Uku kuzamuka kwa Tems ahanini kwatewe n’indirimbo nshya yasohoye zirimbo n’izo yafatanyije n’abandi. Muri zo harimo nka ‘What You Need’, ‘Bounce Road Blues’ yafatanyije na J.Cole na Future na ‘Raindance’ yakoranye na Dave.

Nibikomeza uko biri kiugenda, Tems ashobora kuzakuraho akandi gahigo ka Tyla ko kuba Umunyafurika w’ibihe byose wagize abamwumva buri kwezi kuri Spotify bagera kuri miliyoni 40.

Tyla ni umwe mu bahanzi bakiri bato Afurika ifite
Tems yakuyeho agahigo ka Tyla kuri Spotify
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza