IGIHE

P. Diddy yakuwe mu kasho

0 13-08-2026 - saa 16:53, Gilbert Ukwizagira

Umuraperi Sean Combs, wamamaye nka P. Diddy, yavanywe mu kasho, aho yari afungiye mu kumba ka wenyine, ahita ashyirwa muri gereza rusange.

TMZ yatangaje ko uyu muhanzi yakuwe mu kasho yari yarashyizwemo nyuma yo gufatwa ateza akavuyo akanarwanira n’umugororwa mugenzi we muri gereza ya ’Federal Correctional Institute’ iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Diddy yari yarwanye n’umugabo bivugwa wamwendereje akamubwira nabi, barasunikana, kugeza ubwo bateranye ibipfunsi. Icyakora, inzego z’umutekano muri iyo gereza zahise zitabara.

Ntibizwi niba azongererwa igifungo kubera iyi myitwarire muri gereza.

Biteganyijwe ko Diddy azafungurwa bidasubirwaho ku wa 20 Gashyantare 2028 nihatagira igihinduka. Byatewe n’uko yagiye agabanyirizwa igihe mu mezi 50 (imyaka ine n’amezi abiri) yari yarakatiwe mu Ukwakira kwa 2025 azira ibyaha bibiri bifitanye isano no gufata ku ngufu.

P.Diddy yakuwe mu kasho yari amazemo iminsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza