Umuhanzi Ingabire Butera Jeanne d’Arc, uzwi nka Knowless, yagaragaje ko hari igihe cyigeze kugera abahanzi Nyarwanda bagapfa ku bwinshi bikamutera ubwoba ku buryo yumvaga ari we uhita ukurikiraho nyuma ya Yvan Buravan.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival yataramiyemo i Muhanga ku wa 4 Nyakanga 2026.
Knowless ati “Ikintu cyankuye umutima nkatekereza [inshuro] igihumbi, ni igihe natwe mu bahanzi urupfu rutangira kutugeramo. Tukabura Jay Polly, hanyuma [Yvan] Buravan akagenda. Ntakubeshye, twavuye gushyingura Buravan, natashye nzi ko ndi bupfe. Nari mfite ubwoba ndi gutitira”.
Knowless yakomeje avuga ko icyo gihe yishyizemo akanyabugabo, akikomeza, ndetse ahita anakora indirimbo yuzuyemo ubwo bwoba bwose yari afite. Icyakora, kugira ngo iyo ndirimbo isohoke habura ubushake bw’umugabo we, Ishimwe Clement, ari na we umureberera inyungu muri Kina Music.
Umunyamakuru amubajije abahanzi akunda guhora yumva, Knowless atazuyaje yahise atondeka abahanzi barindwi ahora yumva indirimbo zabo barimo Nel Ngabo, Platini P, Amalon, Meddy, Zuba Ray, na Frireman yumva ashaka kwiga kurapa, nyuma akumva King James.
Knowless wari wataramiye muri iki gitaramo, yagitumiwemo nk’umuhanzi watwaye irushanwa Primus Guma Guma Super Star. Yaritwaye ubwo ryabaga ku nshuro ya gatanu icyo gihe ari mu 2015.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!