IGIHE

Junior Rumaga yasubije abashinja ibisigo bye kuganisha ku busambanyi

0 10-08-2023 - saa 16:57, Mahoro Vainqueur

Junior Rumaga witegura kumurika album ye ya mbere yise “Mawe” yasubije abashinja bimwe mu bisigo bye kuganisha ku busambanyi.

Uyu musizi wahuje ibisigo n’ubuhanzi bugezweho yavuze ko abumva biganisha ku busambanyi babyumva uko bateye ariko we nk’umuhanzi aba afite ubundi butumwa ashaka gutanga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro rya tariki 9 Kanama 2023.

Ati “Abenshi mu bavuga ibyo ni abo uvuga ibintu uko biri, bo bakabisubiza uko bari. Ntabwo ari ikosa kwandika ibyo bintu cyangwa ku byandikaho kuko bituye mu bantu benshi, ahubwo ubivuze kuyihe mpamvu, Ushobora kubivuga kubera ko hari icyo ugarura.”

Junior Rumaga yatanze urugero ku gisigo cyavugishije benshi yise “Igisabisho” yahuriyemo na Saranda kiri kuri album ye ya kabiri.

Ati “Ndaguha urugero, ‘Igisabisho’ ni igitekerezo cyangwa icyifuzo umuntu ashobora kubaka afite icyo asaba.”

“Nasabye umwana w’umukobwa ko twaririmbana , numva abantu bumvise ibindi. Icyo gihe uwo muntu niba ari ibyo yumvise bivuze ko ari we wandikiye ariko abantu bato bo bumvise ko ari indirimbo kandi koko nicyo nashatse kwigisha.”

Yakomeje avuga ko umuhanzi cyangwa umusizi iyo ahanganga aba afite ubutumwa ashaka gutanga ndetse n’abo bugenewe ku buryo abakuru bumva ibyabo abato nabo bakumva ibibagenewe.

Uyu muhanzi uvuga ko akora ubusizi bwa rubanda yatangiye guhuza ubusizi n’umuziki muri Kamena 2019 agiye kumurikira abanyarwanda album ye ya mbere yise “Mawe” mu gitaramo yise ’Siga Rwanda’

Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 11 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Ni inshuro ya mbere umusizi w’umunyarwanda agiye gukora igitaramo cyo gusiga ibisigo yabumbiye ku muzingo cyangwa ‘Album’.

Album Junior Rumaga agiye kumurikira abakunzi be ibarizwaho ibisigo birimo “Kibobo” yakoranye na Juno Kizigenza, “Mazi ya Nyanja” yakoranye na Alyn Sano, “Umwana araryoha” yahuriyemo na Riderman na Peace Jolis, “Intango” y’ubumwe yahurijeho nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Ni album kandi iriho “Ivanjiri” yakoranye na Alpha Rwirangira, “Mawe” na “Narakubabariye” yakoranye na Bruce Melodie.

Junior Rumaga avuga ko abumva ubusambanyi mu bihangano bye babyumva uko bateye ariko we aba afite ubundi butumwa ashaka gutanga
Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Rusine Patrick ni bamwe mu bazitabira igitaramo cya Junior Rumaga azamurikiramo album ye ya mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza