IGIHE

Imvura y’amahindu yabujije Drama T gutaramira Abarundi

0 13-07-2026 - saa 14:46, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi w’Umurundi Drama T, wamamaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yiseguye ku bafana be avuga ko igitaramo yagombaga gukorera i Burundi yanze kugikora bitewe n’imvura nyinshi yaguye aho cyari kubera.

Ni igitaramo cyagombaga kuba mu mpera z’icyumweru ku wa 12 Nyakanga kikabera ahazwi nko kuri ’La Croco Brasseur’ mu Murwa Mukuru i Bujumbura.

Yisegura ku bafana, mu ibaruwa ifunguye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 13 Nyakanga, Drama T yagize ati "Nshavujwe cyane n’uko ntabataramiye mu ijoro ryacyeye mu gitaramo cya Hype Link Sunday (cyari cyateguwe na Virginie Gglobal)".

Ati "Byatewe n’imvura y’amahindu yatunguranye muri iryo joro ikangiza aho cyari kubera kuko hadatwikiriye. Kubw’amahirwe make, umutekano n’ituze byanyu n’imigendekere myiza y’igitaramo, twahisemo kugisubika. Imibereho myiza yanyu izahora iza imbere".

Uyu muhanzi, uri no mu banyamahanga bakunzwe mu Rwanda, yakomeje ahumuriza abari baramaze kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo abaha icyizere ko bayabika neza bakazacyitabira ku munsi kizimurirwaho.

Ati "Mwihangane mubike amatike yanyu dore ko iki gitaramo kiri kongera gutegurwa. Twatangiye gutegura amatariki kizaberaho ndetse tuzabasangiza itangazo ryacyo n’amakuru yimbitse kuri cyo mu minsi ya vuba cyane".

Usibye gusura u Rwanda ari mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, Drama T ni ’umwe mu bahanzi bo mu Burundi bamaze igihe kitari kinini mu muziki ariko bakaba bamaze gukorana indirimbo n’Abahanzi Nyarwanda bakomeye benshi.

Uyu musore uri mu bakunzwe i Burundi, afite Your Love yakoranye n’abarimo Juno Kizigenza, Pyramid yakoranye na Kevin Kade na Kivumbi King na Sinjye yakoranye na Afrique. Izindi ze zamutumbagije cyane zirimo Madamu, Kosho, Itamporize, n’izindi.

Imvura yatumye Drama T adataramira Abarundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza