Igihe umuraperi Sean Combs wamamaye nka P. Diddy yari kuzamara muri gereza cyongeye kugabanywa gishyirwa ku wa 21 Mutarama 2028.
Ibiro bishinzwe abagororwa bya ‘Federal Bureau of Prisons’ ni byo byatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 56 y’amavuko azataha mbere y’igihe cyari cyemejwe
Uyu muhanzi watawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaraburanye aratsindwa mu Mpeshyi ya 2025. Icyo gihe yakatiwe kumara muri gereza amezi 50 angana n’imyaka ine n’amezi abiri.
Iki gifungo cyagombaga kurangira muri Gicurasi ya 2028, kuko hari habariwemo n’igihe yamaze muri gereza ategereje kuburana.
Icyo gihe yagombaga gufungurirwa cyagiye gihindurwa cyane dore ko cyabanje gushyirwa ku wa 4 Kamena 2028. Nyuma yaho, cyarongeye cyigizwa imbere gishyirwa muri Mata na Gashyantare 2028. None n’ubu cyahinduwe gishyirwa ku wa 21 Mutarama 2028.
P. Diddy yashinjwe kurenga ku mategeko mu gihe cy’iri fungwa rye, birimo nko kunywera muri gereza ibiyobyabwenge bitemewe na Leta ndetse no kuharwanira na mugenzi we bafunganywe, ibyanatumye afungirwa mu kasho n’ubwo yaje kuhakurwa.
P. Diddy ari gukorera igifungo cye muri gereza ya Federal Correction Institute Frot Dix, iherereye i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi gereza, ifungirwamo abagabo gusa, irimo abagororwa babarirwa muri 4.200.
Mu rubanza rwamaze hafi amezi abiri, ubucamanza bwagize P. Diddy umwere ku byaha yashinjwaga byo gucuruza abantu hagamijwe kubasambanya no kungukira mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Abashinjacyaha bavugaga ko uyu muhanzi yamaze imyaka myinshi ajyana abakobwa yakundanaga na bo mu ndege, n’abagabo bicuruza, akabajyana mu bice byinshi hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo basambanywe hifashishijwe ibiyobyabgwenge.
Nyuma yahamwe n’ibyaha bibiri bihanwa n’itegeko ryo gutwara abantu ukabambutsa Leta yo muri iki gihugu hagamijwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina itemewe na Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!