Umuraperi w’umunyamerika Sean Combs ‘P. Diddy’ yongeye kongererwa iminsi azamara muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’uko igihe yari kuzafungurirwa gihindaguwe kenshi, Diddy igihano azamaramo cyongereweho ukwezi kurenga.
Amakuru yatangajwe na ‘Federal Bureau of Prisons’, bishinzwe imfungwa muri iki gihugu, agaragaza ko uyu muraperi azafungurwa ku wa 2 Werurwe 2028.
Igihe yari kuzarekurirwa cyaherukaga gushyirwa ku wa 21 Mutarama 2028, none ubu hongereweho ibyumweru bitandatu byose. Ni nyuma y’uko iki gihe cyari cyaragiye gihindurwa kenshi, kuva bwa mbere gishyirwa muri Kamena 2028.
Ni amakuru yatangajwe nyuma y’uko hagaragaye andi yavugaga ko Diddy yari abayeho mu buzima bw’icyubahiro ‘VIP’ muri gereza aho afungiye.
Diddy mu minsi ishize yasubijwe mu kasho ya gereza ya FCI Fort Dix, i New Jersey, nyuma y’amakuru NBC News yavugaze ko yakoreshereje telefoni ngendanwa muri gereza.
Uretse iyo telefoni, amakuru avuga ko yanakoresheje ibiyobyabwenge bitemewe muri gereza ndetse akanakoresha imfungwa ngenzi ze imirimo yo kumutegurira amafunguro n’utundi turimo nk’amasuku n’ibindi.
Diddy ukiri mu kasho, yari yarakatiwe kumara amezi 50 muri gereza, ni ukuvuga imyaka ine n’amezi abiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!