IGIHE

Ibitaramo bya Kanye West mu Burusiya byasubitswe

0 1-10-2026 - saa 16:33, Gilbert Ukwizagira

Ibitaramo bibiri umuhanzi Kanye West, yari gukorera mu Burusiya byasubitswe. Byari bitegerejwe mu kibuga cya Gazprom Arena giherereye mu gace ka St Petersburg ku wa 10 na 11 Ukwakira 2026.

Hari hasanzwe hari urujijo mu myiteguro y’iki gitaramo dore ko ubuyobozi bw’iki kibuga bwari bwaravuze ko butazigera bwakira uyu muhanzi.

Kanye West ashobora kuba ari we muhanzi w’Umunyamerika wari ugiye kuhakorera igitaramo kinini kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu 2022.

Itangazo, ryanyujijwe kuri Telegram n’abari bateguye ibi bitaramo, rigira riti “Ibitaramo bya Ye muri St Petersburg ntibikibereye ku matariki byari biteganyijweho.

Tuzatangaza ubundi butumwa bwerekeye amakuru y’uyu mushinga n’ingengabihe yacu mu gihe kiri imbere”.

Kanye West yasubiye mu ruhererekane rw’ibitaramo mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse afite ibindi azakorera mu bibuga bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Kanama 2026, Gazprom Arena yari yavuze ko itigeze isinya amasezerano y’ubukode yemerera abateguye ibi bitaramo kuhabitegurira, bigakekwa ko kudahuza yaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye bisubikwa

Say Agency yari iri kubitegura yavuze ko yari iri kubikoraho, ngo irebe uko yakemura icyo kibazo, mbere yo kwemeza hakiri kare ko itakibikomeje.

Kanye West amaze igihe kinini yikomwa n’abantu benshi bamuziza imvugo ze zibiba urwango ku Bayahudi n’izindi zisingiza Aba-Nazi bakoreye Jenoside Abayahudi.

Kanye yanabisabiye imbabazi, avuga ko akora ibyo bikorwa by’ubugwari yari yaragize ikibazo cyo mu mutwe, ariko biranga biba iby’ubusa.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burusiya na bo bamaganye cyane ko iki gihugu cyakwakira uyu muhanzi ukomoka muri Amerika mu gihe bashinja Amerika gutera inkunga Ukraine irwanya u Burusiya.

Ibitaramo bya Kanye West mu Burusiya byasubitswe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza