IGIHE

Hatangajwe ibizagenderwaho mu guha amanota abahatanira PGGSS4

0 2-05-2014 - saa 18:52, IGIHE

Abayobozi ba Bralirwa na East African Promoters bategura irushanwa rya primus Guma Guma Super Star rihuza abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 2 gicurasi 2014 batangaje ibizagenderwaho mu guha aba bahanzi amanota azatuma hamenyekana uzegukana miliyoni 24 z’Amanyarwanda. Ibi babitangaje ubwo bavugaga ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi hagomba gutangira amatora akoresheje ubutumwa bugufi (sms) akazatangirana n’isubukurwa ry’ibitaramo byo mu Ntara.
Nk’uko (…)

Abayobozi ba Bralirwa na East African Promoters bategura irushanwa rya primus Guma Guma Super Star rihuza abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 2 gicurasi 2014 batangaje ibizagenderwaho mu guha aba bahanzi amanota azatuma hamenyekana uzegukana miliyoni 24 z’Amanyarwanda.

Ibi babitangaje ubwo bavugaga ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi hagomba gutangira amatora akoresheje ubutumwa bugufi (sms) akazatangirana n’isubukurwa ry’ibitaramo byo mu Ntara.

Nk’uko babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali, uyu mwaka abari mu irushanwa rya PGGSS4 bazatsinda hagendewe ku majwi y’imarakubiri: Hari azatangwa n’abaturage batora bakoresheje SMS ahwanye na 20% hakaba na 80% azatangwa n’akanama nkemurampaka.

Kuwa 21 Nyakanga, mu irushanwa hazasezererwa abahanzi 7 hasigaremo 3 bazatorwamo uwambere uzegukana miliyoni zigera kuri 24.

Guhera kuwa 3 Gicurasi kugeza kuwa 21 abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4 bazaba baririmba ari nako ababashyigikiye babatora bakoresheje SMS.

Kuwa 21 Nyakanga ubwo 7 bazaba bakurwamo, amanota ya SMS azateranywa n’ayo akanama gatanga amanota kazabaha maze harebwe abarusha abandi. N’ubwo hari 7 bazavamo hagasigara 3, ntabwo uko bakurikirana bizatangazwa uwo munsi kuko bazatangazwa kuwa 9 Kanama ku munsi w’isozwa rya PGGSS4.

Avuga ku bizagenderwaho, Mushyoma Joseph ukuriye EAP, yasobanuye uburyo amajwi atangwa n’akanama nkemurampaka azatangwa.

Yagize ati: “…Ibizagenderwaho ni ibi bikurikira, uko umuhanzi akunzwe (Popularity bifite 50%, imiririmbire y’umuhanzi (performance) bizaba bifite 30%, uko umuhanzi asa ku rubyiniro (Stage performance) bizaba bifite 10% naho ikinyabupfura (Discipline) byo bizaba bifite 10%.”

Ingangabihe ya PGGSS4

Habajijwe impamvu hagaragaye impinduka mu mitangirwe y’amajwi n’uburyo bazatora, Martine Gatabazi umukozi wa Bralirwa ushinzwe imenyekanishabikorwa, yavuze ko babitewe no kubahiriza ibyifuzo by’abaturage.

Ati: “Impinduka zose zatewe n’ibyifuzo by’abaturage, abakurikira PGGSS nibo batumye duhindura dukurikije ibyo twumvaga bifuza.”

Victor Nkindi, umuyobozi wa Net Solutions, Sosiyete yakoze uburyo bwo gutora mu irushanwa rya PGGSS4, yavuze ko numero iyo ariyo yose yemerewe gutora aibi bikaba bitandukanye no muri PGGSS zahise aho nimero yasabwaga kuba byibura imaze amezi 3 iri ku murongo."

Yagize ati: “Kugira ngo numero ibashe gutora, igomba kuba iri ku murongo ikoreshwa byibura amezi 3 aheruka,…yaba MTN, TIGO na Airtel zose nta kibazo ziratora.”

Gutora bikorwa handikwa umubare uranga umuhanzi ukohereza kuri 4343. Abahanzi bafite imibare ikurikira: Active (1), Amag The Black (2), Bruce Melody (3), Christopher (4), Dream Boys (5), Jay Polly (6), Jules Sentore (7), Senderi Internation Hit (8), Teta Diana (9), Young Grace (10).

Abahanzi bari muri PGGSS na nimero zizakoreshwa batorwa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 13-08-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza