Umuhanzi w’Umwongereza wahoze mu itsinda ryamamaye nka One Direction, Harry Styles, yasabye umukinnyi wa filime, Zoë Kravitz kumubera umugore.
Abantu ba hafi yabo bahamirije Page Six ko uyu mugore yahise abyemera atazuyaje, nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Mu cyumweru gishize, Zoë yafashwe amashusho amaze kwambikwa impeta ishashagirana nka zahabu. Icyakora, ntiharamenyekana amakuru yerekeye iby’ubukwe bwabo.
Ni ubwa mbere Harry agiye gushyingirwa. Ku rundi ruhande, Zoë we yari yarashyingiranywe n’abagabo babiri mbere. Uwa mbere ni Karl Glusman, mu gihe uwa kabiri ari umukinnyi wa filime witwa Channing Tatum bashyingiranywe mu Ukwakira kwa 2023, batandukana bataramarana umwaka.
Harry Styles yamenyekanye mu itsinda rya One Direction ryabaye ubukombe mu mateka y’umuziki w’Isi. Kuva mu 2016 ubwo iri tsinda ryatandukanaga burundu, kimwe na bagenzi be baciye ukwabo, yahise atangira gukora umuziki ku giti cye. Kuva mu 2017 kugeza ubu gukora umuziki abifatanya na sinema.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!