Producer Logic Hit it[Tuyisenge Abdoul] uri mu bari kuzamuka neza mu Rwanda afatanyije na DJ Ayane uri mu bavanga imiziki bakomeye mu Bufaransa, bavumbuye injyana nshya gakondo ya Kinyarwanda ivanzemo umuziki gakondo wungikanyijwemo ‘Amapiano’.
Ni injyana aba bombi uko ari babiri bise ‘Amakondo’. Logic Hit It ukunzwe kwiyita Hiri Hiri, yashyize hanze indirimbo zikozwe muri iyi njyana ye nshya ziri kuri Extended Play[EP] yise “MweneGasani’’.
Ati “Nararyamye ndota umuntu wambaye imyambaro y’umukara ari kumbwira ngo ndeke gukora injyana zisanzwe njye gukora gakondo ariko nyivanga n’injyana zigezweho, izo nzozi nazirose ku yindi nshuro ntangira gushaka uko nakora iyi EP gutyo. Nabanje gukora ubushakashatsi butandukanye no kumva imiziki gakondo.”
Akomeza avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka yaganirije DJ Ayane bari basanzwe baziranye, baganira kuri iki gitekerezo cye, undi amugira inama yo guhuza ‘Amapiano’ na gakondo.
Uyu musore ati “Yarambwiye ati njyana igezweho ni ‘Amapiano’ rero nahise ntekereza ko twabihuza n’amapiano ndetse n’umuziki gakondo nyarwanda.’’
Avuga ko nyuma bahise batangiza injyana bise “Amakondo’’. Logic Hit It nibwo yahise atangira gukora indirimbo zitandukanye mu gihe cy’amezi atatu.
Ati “Nakoze indirimbo ziri muri iyi njyana na we agera aho aza mu Rwanda tumarana iminsi turi gukorana iyi njyana.’’
DJ Ayane asanzwe ari umu-DJ mpuzamahanga wabigize umwuga. Yatangije icyo yise Yaya Club, aho ajya ahantu runaka akahavangira imiziki ubundi agasangiza abamukurikira ku mbuga zitandukanye amashusho yabyo. Amashusho ari muri ubwo buryo aheruka gushyira hanze ni ayo yafatiye Bali muri Indonesia.
Ayane aheruka kuza mu Rwanda muri Gashyantare ubwo yari afite kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ni nabwo yahuye na Logic Hit bari bamaze igihe bafitanye imishinga wanamwakiriye ku kibuga cy’indege cya Kigali, anasiga bakoranye. Dj Ayane ubwo aheruka mu Rwanda yagiranye ikiganiro na KC2 ya RBA.
Dj Ayane asobanura urugendo yagiriye I Kigali
Umva indirimbo zavuye mu njyana DJ Ayane na Logic Hit It, bakoranye ubwo yazaga i Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!