Perezida wa Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera ya Amerika yururutswa kugeza mu cya kabiri bikazamara icyumweru cyose hagamijwe kunamira Dolly Parton witabye Imana afite imyaka 80.
Uyu muhanzi yapfuye ku wa 25 Kanama 2025 azize uburwayi. Umuryango we wavuze ko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi n’izindi ndangagaciro zatumye benshi bamwiyumvamo.
Dolly Parton wamamaye cyane mu njyana ya Country. Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko iki gihugu gihombye umuhanzi w’icyamamare.
Ati “Iki ni igihombo gikomeye kuri miliyoni nyinshi z’abantu. Nta muntu wigeze ubaho umeze nka we nta n’uzabaho. Hagamijwe kumwubaha, ndururutsa amabendera ya Amerika mu gihugu hose mu gihe cy’icyumweru.”
Parton yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse yamamaye no mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye. Mu rugendo rw’imyaka irenga 50 ari umuhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Jolene,” “I Will Always Love You” “9 to 5.” n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!