U Rwanda rufite abahanzi benshi hirya no hino ku Isi. Mu bakorera umuziki mu mahanga, hari abakora ibikorwa bitandukanye, gusohora indirimbo, ibitaramo,…ariko bigahera mu mahanga ku buryo usanga bamwe mu Rwanda bazwi na bake cyangwa hari n’abatazwi na busa nyamara baramamaye ku Isi.
Ibi byatumye IGIHE yegeranya amazina amwe n’amwe y’abahanzi bakora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga ariko batagaragara cyane mu Rwanda nubwo bahafite inkomoko.
Benshi muri aba bahanzi bafite ubuhanga (…)
U Rwanda rufite abahanzi benshi hirya no hino ku Isi. Mu bakorera umuziki mu mahanga, hari abakora ibikorwa bitandukanye, gusohora indirimbo, ibitaramo,…ariko bigahera mu mahanga ku buryo usanga bamwe mu Rwanda bazwi na bake cyangwa hari n’abatazwi na busa nyamara baramamaye ku Isi.
Ibi byatumye IGIHE yegeranya amazina amwe n’amwe y’abahanzi bakora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga ariko batagaragara cyane mu Rwanda nubwo bahafite inkomoko.
Benshi muri aba bahanzi bafite ubuhanga bwihariye n’imikorere yihariye ku buryo hari na byinshi bagenzi babo bo mu Rwanda bagakwiye kubigiraho.
Kuvuga ko ibikorwa byabo bitagera mu Rwanda, twashingiye ku buremere amazina yabo afite mu bindi bihugu nyamara ugasanga bitagera mu Rwanda ku buryo bukwiye. Bose bahurira ku kuba ibikorwa byabo bitamenyekana cyane mu Rwanda kurusha uko byamamara mu mahanga.
1. Stromae
Yitwa Paul Van Haver, ariko mu muziki azwi nka Stromae, izina rikomoka ku ijambo Maestro bishatse kuvuga ‘Maitre’. Yavutse kuwa 12 Werurwe 1985. Yakunze gukora injyana ya Hip Hop na Electronic music. Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise Alors on danse, ni na we waririmbye ‘Papaoutai’, ‘Formidable n’zindi.
Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi wo mu bwoko bw’aba-flamands.
Uyu muhanzi ni inararibonye ndetse ari mu bahanzi bakomeye cyane ku mugabane w’ u Burayi. Indirimbo ze zirebwa n’abarenga miliyoni kuri televiziyo ndetse no kuri Youtube. Kuri You Tube ubwaho nk’indirimbo Papaoutai imaze kurebwa n’abarenga 183 106 564.
Stromae afite urubuga rwa internet rwitwa www.stromae.net. Kuri facebook akurikiwe n’abarenga 5,930,770 naho kuri twitter ni hafi miliyoni 1,2 .
Reba indirimbo ya Stromae Papaoutai hano:
2. Corneille
Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Yavukiye Fribourg-en-Brisgau mu Budage 24 Werurwe 1977 ariko avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda. Amaze gushyira hanze album esheshatu, iheruka yitwa Entre Nord et Sud. Kuri ubu akorera umuziki we cyane cyane mu Bufaransa na Canada.
Akurikirwa n’abantu bakabakaba 1,200,000 kuri Facebook naho twitter agakurikirwa n’abagera kuri 200,000.
3. Shad Kabango
Shadrach Kabango yavukiye muri Kenya ku itariki ya 18 Nyakanga 1982. Avuka ku babyeyi b’abanyarwanda. Yakuriye i Londres na Ontario kubera akazi k’ ababyeyi be.
Album ze nka When This Is Over (2005), The Old Prince (2007), TSOL (2010) na Flying Colours (2013) zaraguzwe cyane. Kuri album When This Is Over, hariho indirimbo yise I will not understand igaruka kuri Jenoside, iriho n’imivugo yanditswe na nyina Bernadette Kabango.
Nyinshi mu ndirimbo ze zarebwe inshuro zisaga 1,000,000:
Mu mwaka wa 2011 yahataniye ibihembo bya Juno Award yanikira umuraperi Drake banasanzwe bakorana umuziki muri Canada ari naho atuye.
4. Karemera
Amazina ye nyakuri ni Karemera Christian, naho mu buhanzi akunze gukoresha karemera69. Ni Umuraperi ukorera muzika mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon. Avuka kuri se na nyina b’Abanyarwanda.
Karemera afite indirimbo nyinshi harimo iyitwa Né loin d’ici. Iyi yarebwe n’abagera ku
258 639. Ku rubuga rwe www.karemera.com hagaragaraho ibihangano byinshi by’uyu muhanzi. Mu mbuga nkoranyambaga akunze gukoresha, harimo urubuga rwa Facebook. Aha ahafite abantu basaga 23,062 bamukurikirana.
Reba hano Né loin d’iciya Karemera
5. Jali
Mucumbitsi Ntwari Jean Pierre, umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, azwi ku izina rya “JALI” mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite i Mahanga ariko ibikorwa bye ntibirasakara inaha ngo agaragare byimbitse mu bitaramo n’ibindi.
Afite indirimbo nyinshi zikunzwe i Burayi harimo Un jour ou l’autre, iyi imaze kurebwa inshuro 471 381 kuri YouTube, Iyitwa Espanola yo imaze kurebwa inshuro 843 260. Uyu muhanzi kandi, yabaye umuhanzi w’umwaka wa 2012 mu Bubiligi.
Reba imwe mu ndirimbo za Jali hano
6. Gael Faye
Reba indirimbo ’Petit Pays’ avugamo u Rwanda n’u Burundi:
Ni umuhanzi wavukiye i Burundi mu 1982, se ni Umufaransa nyina akaba Umunyarwandakazi. Muri Mata 2014 yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
7. Neza Da Songbird
Ni umunyarwandakazi wavukiye i Kinshassa. Avuga indimi enye neza: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ilingala. Akorera umuziki we i Toronto muri Canada ari naho abana n’abavandimwe be.
8. Nicole Musoni
Ni umukobwa wa Évariste Musoni, umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Canada ari naho umuryango wabo wose utuye. Yatojwe na nyina kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse na we ageze muri Canada atangira kubyigisha amatorero atandukanye. Yagiye atumirwa mu mijyi yo muri Canada kugira ngo asangize ubu bumenyi abanyamahanga n’Abanyarwanda batabashije kubyigira mu Rwanda.
9. Mike Lookee
Ange Michel Ntwali, w’imyaka 25, akoresha izina ry’ubuhanzi rya Mike Lookee ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip-Hop urimo kwitwara neza mu gihugu cya Norvège. Uyu muhanzi avuka ku mubyeyi umwe w’Umurundi undi w’Umunyarwanda.Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi akurira mu Rwanda.
Mike Lookee, afite indirimbo zikunzwe cyane ndetse ni umwe mu bafite indirimbo zirebwa cyane kuri Youtube. Iyitwa Get Back Up imaze kurebwa n’abasaga 274 171.
10. Enric Sifa
Amazina ye nyakuri ni Eric Nshimiyumuremyi, muri muzika agakoresha Enric Sifa. Akomoka mu Burasirazuba bw’ u Rwanda ariko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gukora album 3. Amateka ye agaragara ku rubuga Wikipedia no ku rubuga rwe: www.enricsifa.com.
Ntabwo aragera ku rwego rwo hejuru cyane ariko umuziki we ukundwa n’abatari bake muri Amerika.
Hari abandi bahanzi benshi bakorera muzika mu mahanga ariko ugasanga ibikorwa byabo bitagera mu Rwanda cyane. Muri bo harimo Guy-Swift, Christian Ngabo, OG The General, Lil P n’abandi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!